Mu ijambo yavugiye imbere y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano kuri uyu wa Kane, itariki ya 28 Nzeri i New York, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Christophe Lutundula yashinje u Rwanda kongera ingabo zarwo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ati: “Kugeza ubu, u Rwanda rukomeje kongera ingabo zarwo mu burasirazuba bwa DRC. Ku munsi w’ejo, kajugujugu y’ingabo z’u Rwanda yageze i Rumangabo. Rumangabo ni muri Congo”.
Yashinje M23 kuba yaranze cantonnement y’ibanze mu nkambi ya Rumangabo, gushyira intwaro hasi ndetse na cantonnement yuzuye mu kigo cyateguwe mu Ntara ya Maniema, gusubira mu nzira y’amahoro ya Nairobi no kwinjiza abarwanyi bayo muri gahunda yo kwamburwa intwaro no gusubizwa mu buzima busanzwe (PDDRC-S).
#RDC 🇨🇩: au conseil de sécurité, @RDCongoMAE révèle qu’un hélicoptère de l’armée #Rwandaise 🇷🇼/ @RwandaMoD, a atterri mercredi à #Rumangabo dans le territoire de #Rutshuru à moins de 50Km au Nord de la ville de #Goma. pic.twitter.com/iB0o8JEmUr
— Daniel Michombero /Batubenga (@michombero) September 29, 2023
Inzira yitambitswe rwose n’u Rwanda
Lutundula yagize ati: “Mvugishije ukuri, inzira yo gukemura ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DRC no mu karere k’ibiyaga bigari uyu munsi iri mu gihirahiro kandi yitambitswe rwose n’u Rwanda na M23.”
Kuri we nk’uko tubikesha Radio Okapi, ngo ibyo bamwe bibeshya ko imirwano yahagaritswe (cessez-le-feu), “mu by’ukuri guhagarika imirwano mu by’ukuri ni igisa nko guhagarika imirwano ku ruhande rwa M23 hamwe n’umubyeyi wa yo, u Rwanda, byiza, ni (alibi) ibemerera kongera kwigarurira Kivu y’Amajyaruguru kw’ingabo z’u Rwanda no kugerageza gucamo ibice igihugu cyacu”.
Christophe Lutundula kandi yagize icyo avuga ku magambo y’uhagarariye u Rwanda wagaragaje ko ruhangayikishijwe n’imikoranire ikomeje hagati ya Kinshasa na FDLR irimo no kuyiha intwaro, maze asaba ko hashyirwaho “uburyo (mecanisme) bwo kujya kwirukana abo ba FDLR ”, kugira ngo hahagarikwe icyo yise urwitwazo u Rwanda rukomeza gukoresha kugirango rwohereze ingabo zarwo muri DRC.


