Ubushinjacyaha bwasabiye ibihano kuva ku myaka 10 kugeza ku gifungo cya burundu abasirikare batandatu bakurikiranyweho icyaha cyo kwica abantu bari mu myigaragambyo i Goma ku itariki ya 30 Kanama.
Ushinjwa nyamukuru muri ubu bwicanyi, Colonel Mike Mikombe, kuri uyu wa Gatanu ushize yasabiwe gufungwa burundu ndetse no kuba yakwirukanwa muri FARDC kubera ubwicanyi, gusenya ibikoresho by’intambara no gushishikariza abasirikare gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko.
Avuga ku bijyanye n’ubucamanza bw’inkiko zo mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, umugenzuzi mukuru yemeje ko nubwo Colonel Mikombe yaba atararashe ku giti cye abayoboke b’itorero rya Wazalendo, ariko ari we wari uyoboye ingabo zabikoze.
Mu basirikare bane bo mu cyiciro cya kabiri bakurikiranyweho icyaha, batatu muri bo bashobora kumara imyaka 20 mu buroko mu gihe umwe muri bo Kabamba wa Kabamba yasabiwe imyaka icumi.
Ni mu gihe Lt. Col. Donatien Bawili yasabiwe igifungo cy’imyaka 10 no kwemera impamvu nyoroshyacyaha ku cyaha cyo kuba ntacyo yakoze ngo agaragaze abantu bakoze icyaha mu nkiko za gisirikare.
Ku ruhande rwabwo, ubwunganizi bwasabye urukiko rwa gisirikare rwa Kivu y’Amajyaruguru kugira umwere Colonel Mikombe na Lt. Col. Donatien Bawili.
Biteganijwe ko icyemezo cy’urukiko kizatangwa mu cyumweru gitaha.


