Ndayishimiye yahishuye ko yagiriwe inama yo kudataha mu ndege ahubwo agaca muri Tanzania

Sangiza iyi nkuru

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yahishuye ukuntu ubwo yari mu mahanga mu kwezi gushize mu gihugu hanugwanugwa coup d’etat umujyanama we yamugiriye inama yo kudataha n’indege ahubwo agaca muri Tanzania akinjira mu gihugu n’imodoka ariko akabyanga.

Ibi yabihishuye kuwa Kane ushize mu masengesho arangiza ukwezi kwa Kanama, aho yagarutse ku byo yise ibihuha bya coup d’etat byakwiye mu Barundi bose ndetse ngo bikanagera ku mujyanama we habuze gato ngo atume afata icyemezo kibi.

Uyu mujyanama we ngo yamugiriye inama yo kutazasubira mu Burundi akoresheje indege avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahubwo ko yafata indege ikamugeza muri Tanzaniya maze agataha mu Burundi akoresheje imodoka.

Iyi nkuru dukesha UBMNews ikomeza ivuga ko ngo Perezida Ndayishimiye yanze gukorera ku bihuha, aho yabwiye abari muri ayo masengesho ko nta muntu nn’umwe atinya kuko afitanye isezerano n’Imana.

Imbere y’imbaga y’abayoboke ba CNDD-FDD bari bateraniye i Gitega muri ayo masengesho ategurwa n’iri shyaka buri wa kane wa nyuma w’ukwezi, Perezida Ndayishimiye yagize ati ” Abantu bavuga ibintu navuga ko ari ubuhanuzi bwa shitani hano mu Burundi, ntibari bazi ko barimo barahamagara Imana, Imana ihita iza kuko aho Shitani yameze umugara ni ho Imana ihita ijya nyine (…) Njyewe nahuye n’ibiteye ubwoba birenze urugero mbwabwire! None nk’umuntu wahungabanyije umuntu kugera ho anterefona ngo ndagusabye ntuzaze n’indege, ngo ahubwo ufate indege ikujyane muri Tanzania, nzaza kwikwitorera n’imodoka. Ngo ibyo bambwiye biteye ubwoba.”

Perezida Ndayishimiye yakomeje agira ati ” Nababajwe n’umujyanama wanjye, aho kugirango ankorera ‘note d’analyse’ ngo ambwire ukuri agashaka kunkubita ibihuha ngo mfate icyemezo kibi”
Perezida Ndayishimiye akaba yabwiye abayoboke bari bateraniye aho ko umuntu wese ushaka kumutera ubwoba yareka kwirushya kuko ari kumwe n’Imana.

Ibi byose Ndayishimiye akaba abivuga nyuma y’uko ku itariki 15 Nzeri i Bujumbura hatangiye guhwihwiswa umugambi wo guhirika ubutegetsi nyuma y’aho ahakorera radio na televiziyo by’igihugu hagaragaye abasirikare benshi bo mu mutwe udasanzwe baharunzwe ku bwinshi bikavugwa ko hikanzwe coup d’etat.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *