Komisiyo y'amatora yihanangirije ushaka kuba umukandida watangaga amafaranga ngo asinyirwe

Sangiza iyi nkuru

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yihanije uwifuza kuba umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika washakaga abamusinyira mu buryo butemewe n’amategeko.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles yabwiye abanyamakuru bagiye gufashwa kongererwa ubumenyi ku bijyanye n’amatora, ko hari umwe muri abo bantu babonye ku munsi w’ejo bakamubwira ko bitemewe.
Munyaneza avuga ko hari umwe mu bashaka guhatanira uwo mwanya(yirinze kuvuga) basanze ari guha abaturage amafaranga ngo bamusinyire, ariko ngo bamwihanangirije kuko bitemewe.
Ese ubundi guha abaturage amafaranga ngo bamusinyire bitwaye iki?
Munyaneza yatangaje ko gutanga ayo mafaranga bifatwa nka ruswa, kandi bitanagaragaza icyizere umukandida afitiwe.
Ati “Ntabwo ujya kugura imikono (signature) y’abantu. Ntabwo wagomye kugura kuba perezida wa repubulika, ibyo bifatwa nka ruswa. Ni ugukoresha amafaranga kugira ngo ategeke icyemezo cy’umuntu, nutakagusinyiye agusinyire kuko wakoresheje amafaranga. Ntabwo ari byo , kandi umuntu ushaka kuba perezida wa repubulika ubundi ntabwo bimukwiye.”
Abazemerwa nk’abakandida baburiwe
Munyaneza yibukije ko ibyanezwe kuri uwo ushaka kuba umukandida, ko iyo abikora yaremejwe nk’umukandida byari kumugiraho ingaruka.
Ati “Ni uko ubu nyine tutari twemeza abakandida, umunsi bazaba abakandida twabemeje, hakagira ukora ibintu nk’ibyo, uwo we tuzamuhamagaraa tumubwire ko ibyo atari byo.”
Uwakoze ibyo arabanza akihanangirizwa mu magambo, yakomeza akihanangirizwa mu nyandiko, yakomeza ku nshuro ya gatatu akavanwa ku rutonde rw’abakandida bemewe kwiyamamaza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi byo bikozwe umuntu yaramaze kwemezwa nk’umukandida tubifata nka ruswa, kandi amategeko ntabwo abyemera.”
Asoza iyo ngingo agaragaza ko niba babikoze batabizi, ko nta rundi rwitwazo mu gihe baba babaye abakandida.
Komisiyo y’amatora imaze guha batatu bifuza kuba abakandida bigenga kuri uwo mwanya, impapuro basinyirwaho n’umubare w’abantu basabwa kuba babasinyiye, bayishyikiriza kugira ngo ubusabe bwabo bwemerwe.
Munyaneza yavuze ko basabwa gutangariza akarere na komisiyo y’amatora aho bashyira ibiro by’abaza kubasinyira. Ubundi ngo niba abaturage baje kubasinyira bigaragaza ubushake kurenza ko ari abashaka kuba abakandida babashakisha hirya no hino mu nzira n’ahandi.
Komisiyo y’Amatora yemeza ko mu matora yabanje ngo hari abajyaga basinyisha abantu babasanze mu modoka, hari n’abasinyishaga abana bo ku muhanda, mu gihe hari n’abasinyiraga bakabeshya ko basinyiwe n’abandi.
Usinyira ushaka kuba umukandida ajya ku biro yateganyije akandika amazina ye, nimero z’indangamuntu akanasinya.
Ushaka kuba umukandida agomba kuba ari Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’inkomoko, kuba inyangamugayo, atarakatiwe igihano kirengeje amezi atandatu, agomba kuba afite uburenganzira bwo gutora n’ubwa politiki, kuba ari mu Rwanda mu gihe cyo gutora.
Usinyisha agomba kugira byibura abantu 600, ariko muri buri karere yasinyiwe byibura n’abantu 12.
Imitwe ya politiki ifite uburenganzira bwo kuba yatanga umukandida. Isinya icyemezo kibyemeza ikakigeza kuri komisiyo y’Amatora.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *