Uganda: Umupasiteri uherutse gutwika Bibiliya yongeye guterana amagambo n’abanyamakuru

Sangiza iyi nkuru

Umupasiteri witwa Aloysius Bugingo wo muri Uganda, uzwiho kuba hari bibiliya aherutse gushyiraho inkongi avuga ko hari ibyo zitujuje, aherutse kwibasira abanyamakuru abashinja kumuteza rubanda no kumuhimbira amakuru .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Hari mu gitaramo cy’umugore w’umuhanzikazi akaba anahagarariye abagore mu Nteko Ishinga amategeko ya Uganda, Judith Babirye ubwo yasusurutsaga abari bitabiriye munsi wahariwe ababyeyi, aho uyu mupasiteri yinaze hejuru ku rubyiniro akamwambura mikoro agatangira gutongana n’abanyamakuru bari baje kwishakira amakuru.
Uyu mukozi w’Imana utanavugwaho rumwe n’abo bahuje akazi, yazamutse ku rubyiniro amwaka mikoro bagira ngo hari icyo agiye kugeza ku bari bitabiriye uwo munsi, dore ko icyo gitaramo cyari cyanateguwe n’umuhanzikazi usanzwe azwiho kuririmba indirimbo zisingiza Nyagasani, ariko akababwira ibihabanye n’ibyo batekerezaga.
Uyu mupasiteri ashinja aba banyamakuru kumukoreshereza amafoto atabibabwiye mu minsi yashize na bo bakamubwira ko ari ayo bamufotoye ubwo yatwikaga Bibiliya bakayanyuza mu nkuru za bo mu bindi bitangazamakuru birimo na daily monitor.
Pasiteri Aloysius Bugingo, wihanije cyane abanyamakuru ababwira ko mu minsi micye bazaza kumutegaho amaboko bamusaba akazi kandi baramusebeje mu gihe bo bavuga ko ibyo bakoze bidahabanye n’amahame agenga umwuga wa bo.

pastor 2
Uyu mupasiteri yatwitse bibiliya nyinshi zitandukanye avuga ko zifite imirongo idahuye n’iyo mu zisanzwe

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu minsi yashize, nibwo uyu mupasoteri yatwitse Bibliya avuga ko zirimo ubutumwa butuzuye zirimo iya King James Version (KJV) ndetse n’iya Good News Bibles, ariko bamwe mu bo bakora akazi kamwe bakaba batarabyakiriye neza.
Pastor3
Bamwe mu bo bahije akazi ntibavuga rumwe na we ku mwanzuro yafashe wo gutwika Bibiliya

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *