EU yatangije iperereza kuri X (twitter) ku birego birimo kutubahiriza amategeko

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi watangaje ku mugaragaro ko ukeka ko X, yahoze izwi ku izina rya Twitter, yarenze ku mategeko yayo arimo kurwanya inkuru zitemewe n’inkuru ziyobya rubanda.

Komiseri wa Digital, Thierry Breton, yerekanye amakosa bikekwa kuba yarakozwe mu butumwa ku rubuga nkoranyambaga.

Yavuze ko X ifitwe na Elon Musk, inakekwaho kutubahiriza inshingano zayo zo gukorera mu mucyo.

X yavuze ko iri gufatanya mu iperereza nk’uo iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga.

Mu itangazo iki kigo cyatangaje ko “ari ngombwa ko iki gikorwa gikomeza kuba mu bwigenge kandi nta ngufu za politiki zijemo kandi kigakurikiza amategeko”.

Yongeyeho ati: “X yibanze ku gushyiraho uburyo bufite umutekano kandi budaheza ku bakoresha bose urubuga rwacu, mu gihe turinda ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, kandi tuzakomeza gukora ubudacogora kugira ngo tugere kuri iyi ntego.”

Ni inzira ya mbere yatangijwe hashingiwe ku mategeko ya Digital Services Act (DSA), amategeko mashya akarishye ku bigo bikomeye by’ikoranabuhanga, EU yashyizeho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *