Buruseli: Basabose na Twahirwa bahamijwe ibyaha bya jenoside

Kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Abanyarwanda, SĂ©raphin Twahirwa na Pierre Basabose, baburanishwa n’urukiko rw’i Buruseli, bahamijwe ibyaha bya jenoside n’ibyaha by’intambara bakoreye mu Rwanda mu 1994. Uwa mbere ndetse yahamijwe ibyaha byinshi byo gufata ku ngufu. Abaregwa, Pierre BasabosĂ© (imyaka 76) na SĂ©raphin Twahirwa (ufite imyaka 65), bakekwaho kuba baragize uruhare mu […]

Igitero cy’inyeshyamba mu burengerazuba bwa Uganda cyahitanye byibuze abantu 10

Nibura abantu 10 bemejwe ko bapfuye nyuma y’igitero cyo ku wa Mbere cyabereye mu burengerazuba bwa Uganda bivugwa ko cyagabwe n’inyeshyamba za ADF. Nk’ukoiperereza ry’ibanze ryakozwe n’abapolisi ribigaragaza, abantu 10 bitwaje imbunda bateye kandi batwika abantu 10 mu gasantere k’ubucuruzi ka Kyitehurizi, Paruwasi ya Kyabandara mu Murenge wa Kamwenge, uherereye hafi ya Pariki y’Igihugu ya […]

RDC: Abanyamahanga 5 batawe muri yombi muri dosiye ifitanye isano n’amatora

Kuri uyu wa Kabiri, minisitiri w’umutekano wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko ahangayikishijwe n’ikibazo gishobora guhungabanya amatora yemeza ko hari abanyamahanga batanu batawe muri yombi bashinjwa kugira ibikoresho by’itumanaho bitemewe. Minisitiri Peter Kazadi yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri i Kinshasa, aho yemeje ko hari imitwe imwe ya politiki yamaze gutegura […]

EALA Games: Depite Habineza ari mu bahesheje u Rwanda imidali, u Burundi buba ubwa nyuma

Imikino ya EALA Games yahurizaga mu Rwanda Inteko zishinga amategeko z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yasojwe isiga u Rwanda ruje ku mwanya wa kane mu makipe yitwaye neza. Iyi mikino yakinwaga ku ncuro yayo ya 13, yaberaga mu Rwanda kuva ku itariki ya 8 Ukuboza. Yari igamije ubusabane ndetse no kungurana ibitekerezo hagati […]

DRC: Foreigners arrested and election observers suspected

The Congolese government expressed its concern on Tuesday about an imminent threat to the electoral process in the Democratic Republic of Congo. The Deputy Prime Minister and Minister of the Interior, Security and Customary Affairs, Peter Kazadi Kankonde, declared in a press conference that certain political offices are preparing to contest the results planned by […]

Abaturage ba Afurika y’Epfo binjira mu Ngabo za Israel bashobora kwisanga mu mazi abira

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Afurika y’Epfo yihanangirije abaturage b’iki gihugu binjira mu Gisirikare cya Israel ibabwira ko bazakurikiranwa n’amategeko mu gihe amakimbirane akomeje kuba muri Gaza. Iyi minisiteri mu itangazo ryayo kuwa Mbere yagize iti: “Guverinoma ya Afurika y’Epfo ihangayikishijwe cyane na raporo zivuga ko bamwe mu baturage ba Afurika y’Epfo ndetse n’abahatuye bihoraho bifatanije […]

Menya ba Général de Brigade 4 bazamuwe mu ntera na Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yaraye azamuye mu ntera abasirikare barenga 700 barimo ba Brigadier General (GĂ©nĂ©ral de Brigade) bane yahaye ipeti rya Major General (GĂ©nĂ©ral-Major). Aba barimo Brig Gen Vincent Gatama, Brig Gen John Baptist (Jean Baptiste) Ngiruwonsanga, Brig Gen Denis Rutaha na Brig Gen Ephraim Rurangwa. Maj Gen Gatama […]

Ese koko kurya inyama z’ingurube bishobora gutera indwara y’igicuri?

Inyama y’ingurube izwi nk’akabenzi, hari abajya bibaza niba koko umuntu ukunda kuyirya ashobora kurwara indwara y’igicuri. Kurya akabenzi ntabwo ubwabyo bitera indwara, ariko ubushakashatsi bugaragaza ko bishobora kuba ikibazo mu gihe umuntu ayirya idasukuye kuko bishobora kumutera indwara y’igicuri.Ubusanzwe ingurube zandura inzoka za Teniya binyuze mu kurya umwanda wo mu musarani, naho umuntu akaba ashobora […]

Munyemana Sosthene yahisemo kuba “ikiraro cy’urupfu” – Ubushinjacyaha

Mu gusoza imyanzuro yabwo, ubushinjacyaha busabye Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris kwemeza ko umunyarwanda Dr Munyemana Sosthène ahamwa n’icyaha cya jenoside no kumuhanisha igifungo cy’imyaka 30. Abunganizi be bo barasaba ko rwemeza ko ari umwere. Imyanzuro y’umushinjacyaha iragana ku ndunduro! Nta n’isazi ikoma. Umenya, kimwe n’abantu, uburemere bw’ibivugwa bwaziteye guceceka. Umushinjacyaha Sophie Havard ageze ku […]

Wa mukobwa uherutse gufotorwa amabere ari hanze yatangiye kwisama yasandaye

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga nibwo hasakaye amafoto y’umukobwa wafotorowe mu gitaramo cya Danny Nanone amabere ari hanze. Uyu mukobwa witwa Uwase Phiona uzwi ku izina rya Monalisa, yaje kuvuga ibyamubayeho ko atari abigambiriye ahubwo ngo yashidutse abona amafoto ye yashyizwe hanze ubwambure bw’amabere ye buri hanze. Monalisa avuga ko nta ruhare yabigizemo kandi […]

Nyagatare: Bahangayikishijwe n’ubucuruzi bwa lisansi butemewe bukorerwa mu ngo

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare bagaragaje impungenge z’icuruzwa ritemewe n’amategeko rya lisansi no mu turere bituranye aho kuyicururiza muri sitasiyo za lisansi aho amabwiriza ajyanye n’umutekano yubahirizwa. Ntibisobanutse neza uburyo abantu bamwe babona lisansi ku bwinshi bakayigurisha ahantu hatemewe. Hamwe n’umuyoboro wongerewe n’imihanda y’imihahirano, ubucuruzi bw’ubwikorezi buratera imbere mukarere, bivugwa ko bituma […]

Chairman wa APR FC mu basirikare bazamuwe mu ntera

Umuyobozi Mukuru wa APR FC, Lt Col Karasira Richard, ari muri ba Lieutenant Colonel 83 bazamuwe mu ntera na Perezida Paul Kagame, bahabwa ipeti rya Colonel. Mu ijoro ryakeye ni bwo Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yazamuye mu ntera abasirikare barenga 700. Abazamuwe barimo ba Brig Gen bane bagizwe ba Maj […]

Ruto yemeje ko batatumiye u Rwanda, Uganda, u Burundi, na Tanzaniya ku Munsi w’Ubwigenge

Perezida William Ruto ku Cyumweru yateye utwatsi amakuru avuga ko umubano wa Kenya n’ibindi bihugu bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba waba ugenda urushaho kwangirika nyuma y’uko abakuru b’ibihugu byo muri uyu muryango batitabiriye Umunsi w’Ubwigenge ku nshuro ya 60. Umubano wa Kenya na Uganda na Tanzaniya ‘umeze neza’, nk’uko byatangajwe n’umukuru w’igihugu, wahakanye ko […]

The Ben agiye kuzana Meddy mu Rwanda

Umuhanzi Ngabo Medard wamenyekanye nka Meddy agiye kuza i Kigali aho ategerejwe mu bukwe bwa The Ben buzaba kuri uyu wa Gatandatu taliki 23 Ukuboza 2023.Ni Meddy utegerejwe n’abatari bacye n’ubwo bitazwi neza ko azaririmba muri ubu bukwe butegerejwe n’ingeri zitandukanye. Ni nyuma y’uko atabonetse mu muhango wo gusaba no gukwa wabaye ku wa Gatandatu […]

Putin yagiye gutanga Kandidatire abanza kugira ibyo asabwa

Kuri uyu wa mbere taliki 18 Ukuboza 2023 , nibwo mu Burusiya hatanzwe Kandidatire maze Perezida Vladimir Putin afata iyambere mu kwitabira icyo gikorwa.Yagiye gutanga kandidatire ye ku cyicaro cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.Ni nyuma y’uko mu minsi ishize yari yatangaje ko yiteguye guhatana. Ubwo Putin yari agiye gutanga kandidatire ye, yagaragaye afite agasakoshi batwaramo inyandiko […]

Papa Francis yemereye abapadiri guha umugisha abatinganyi

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Fransisko, yemereye abapadiri kuzajya baha umugisha ababana bahuje ibitsina. Papa Francis yabyemeje biciye mu nyandiko Vatican yasohoye ku wa Mbere tariki ya 18 Ukuboza 2023. Iyi nyandiko yasohowe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Kiliziya Gatolika, Kardinali Và­ctor Manuel Fernà¡ndez, ivuga ko icyemezo cyafashwe na Papa cyerekana ko Kiliziya ikwiye kuba ikimenyetso cy’uko […]

Abaturage bicishije inkoni umusirikare wa UPDF

Umusirikare mu Ngabo za Uganda (UPDF), Sgt Dominic Vudriko Aluma, wabarizwaga muri Brigade ya 501, yabuze ubuzima mu buryo bubi nyuma yo kwibasirwa n’agatsiko k’abantu mu Karere ka Apaa bakamukubita kugeza bamwishe nk’uko bivugwa n’abaturage mu turere twa Amuru na Adjumani. Ibi byabaye igihe Sgt Aluma, aherekejwe n’abagabo batandatu bo mu bwoko bwa Madi, bivugwa […]

Kenya: Minisitiri yacanweho umuriro azira kuvuga ko u Rwanda rufite ‘ubutegetsi bw’igitugu’

Minisitiri w’Imihanda, Ubwikorezi ndetse n’Umurimo muri Kenya, Kipchumba Murkomen, yokejwe igitutu nyuma yo gutangaza ko u Rwanda rufite ubutegetsi bw’igitugu, ku buryo icyo Perezida avuze cyose gihinduka itegeko. Murkomen wari umaze iminsi ku gitutu kubera ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta, yise ubutegetsi bw’u Rwanda ubw’igitugu ku wa Mbere tariki ya 18 […]

AU yasabye impande zihanganye muri Sudani guhagarika imirwano byihuse

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat, yahamagariye Ingabo za Sudani n’iz’umutwe wa RSF bahanganye guhagarika imirwano byihuse no kugira uruhare mu biganiro bigamije kubaka no kubungabunga amahoro muri Sudani. Mahamat yashimangiye ko Umuryango wa AU witeguye gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa b’igihugu, ndetse n’abafatanyabikorwa mu karere ndetse n’Isi yose kugira ngo […]

Umutingito ukaze wibasiye u Bushinwa umaze guhitana abasaga 100

Mu Bushinwa, umutingito ufite ubukana bwa 6.2 wibasiye intara ya kure, y’imisozi iri mu majyaruguru y’ikibaya cya Qinghai-Tibet, m ijoro rishyira kuri uyu Kabiri, uhitana ubuzima bw’abantu bagera kur 118 kandi abantu barenga 400 barakomereka. Ibikorwa byo gutabara no gufasha birakomeje, kandi itsinda ryoherejwe gusuzuma ingaruka z’iki kiza. Umubare nyawo w’abantu babuze nyuma y’umutingito nturamenyekana […]

Perezida Kagame yazamuye mu ntera ba Brig Gen 4 na ba Colonel 17

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazikozemo impinduka zasize hari abasirikare bakuru azamuye mu ntera. Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bukuru bwa RDF rivuga ko mu bazamuwe mu ntera harimo ba Brigadier General bane bagizwe ba Major General. Abasirikare 17 bari bafite ipeti rya Colonel bo bazamuwe mu ntera bagirwa ba Brigadier General, […]

EU yatangije iperereza kuri X (twitter) ku birego birimo kutubahiriza amategeko

Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi watangaje ku mugaragaro ko ukeka ko X, yahoze izwi ku izina rya Twitter, yarenze ku mategeko yayo arimo kurwanya inkuru zitemewe n’inkuru ziyobya rubanda. Komiseri wa Digital, Thierry Breton, yerekanye amakosa bikekwa kuba yarakozwe mu butumwa ku rubuga nkoranyambaga. Yavuze ko X ifitwe na Elon Musk, inakekwaho kutubahiriza inshingano zayo […]