Abaturage ba Afurika y’Epfo binjira mu Ngabo za Israel bashobora kwisanga mu mazi abira

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Afurika y’Epfo yihanangirije abaturage b’iki gihugu binjira mu Gisirikare cya Israel ibabwira ko bazakurikiranwa n’amategeko mu gihe amakimbirane akomeje kuba muri Gaza.

Iyi minisiteri mu itangazo ryayo kuwa Mbere yagize iti: “Guverinoma ya Afurika y’Epfo ihangayikishijwe cyane na raporo zivuga ko bamwe mu baturage ba Afurika y’Epfo ndetse n’abahatuye bihoraho bifatanije cyangwa batekereza kwiyunga ku Ngabo z’igihugu cya Israel (IDF) mu ntambara ibera i Gaza ndetse no mu tundi turere twa Palesitine twigaruriwe.”

Yongeyeho iti: “Igikorwa nk’iki gishobora kugira uruhare mu kurenga ku mategeko mpuzamahanga no gukora ibindi byaha mpuzamahanga, bityo bigatuma bakurikiranwa muri Afurika y’Epfo”.

Minisiteri yavuze kandi ko Umunya-Afurika y’Epfo ushaka gukorera mu gisirikare cy’amahanga agomba kubanza gusaba komite y’igihugu ishinzwe kugenzura intwaro zisanzwe (NCACC) itanga “recommendation kuri Minisitiri w’ingabo ndetse n’abavuye ku rugerero ngo icyifuzo nk’iki cyemerwe cyangwa cyangwe. ”

Yongeyeho ko umuntu uwo ari we wese winjiye mu gisirikare cya Israel nta ruhushya rwa NCACC “arenga ku mategeko kandi ashobora gukurikiranwa.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *