Kuri uyu wa mbere taliki 18 Ukuboza 2023 , nibwo mu Burusiya hatanzwe Kandidatire maze Perezida Vladimir Putin afata iyambere mu kwitabira icyo gikorwa.Yagiye gutanga kandidatire ye ku cyicaro cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.Ni nyuma y’uko mu minsi ishize yari yatangaje ko yiteguye guhatana.
Ubwo Putin yari agiye gutanga kandidatire ye, yagaragaye afite agasakoshi batwaramo inyandiko kazwi nka Classeur, aherekejwe n’umwe mu bayobozi mu ishyaka rye.Nyuma y’uko bari bageze mu cyumba bagomba kwakirirwamo, bakiriwe n’abayobozi babiri ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, babereka ibyicaro bicaramo.
Akigerayo umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora, yamuhaye ikaze, ubundi amusaba kubanza kumushyikiriza irangamuntu ye, undi ahita akora mu mufuka w’ikoti, arayimuhereza, ubundi amushyikiriza n’inyandiko irimo kandidatire ye.
Ntabwo byarangiriye aho kuko, ibyangombwa bye byose byasuzumwe babinyuzamo amaso, hanyuma nawe bamuha indi nyandiko maze asinyaho ahita asohoka.Aya matora mu Burusiya azaba hagati ya tariki 15 na 17 Werurwe umwaka utaha, aho azaba abaye ku nshuro ya munani mu mateka y’iki Gihugu.


