Kuri uyu wa Kabiri, minisitiri w’umutekano wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko ahangayikishijwe n’ikibazo gishobora guhungabanya amatora yemeza ko hari abanyamahanga batanu batawe muri yombi bashinjwa kugira ibikoresho by’itumanaho bitemewe.
Minisitiri Peter Kazadi yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri i Kinshasa, aho yemeje ko hari imitwe imwe ya politiki yamaze gutegura uko izamagana ibizava mu matora bizatangazwa na Komisiyo y’amatora (CENI) nk’uko tubikesha Actualite.cd.
Abanyamahanga batanu ba batawe muri yombi n’inzego z’umutekano nk’uko Kazadi yabitangaje nubwo ubwenegihugu bwabo butatangajwe. Aba ngo baba baremeye ubwo babazwaga, ko muri iki gihe muri DRC hari indorerezi 50 zifite ibikoresho by’itumanaho nk’ibyo ikoreshwa ryabyo ryabujijwe ku ndorerezi z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ibyatumye ubutumwa bwazo bwo gukurikirana amatora buhagarikwa.
Kuri uyu wa Kabiri, Kazadi yatunze urutoki ubutumwa bwo gukurikirana amatora, atavuze mu buryo bweruye ati: “Aba bantu bakorana n’urwego rutera urusaku rwinshi. Uru rwego ruterwa inkunga y’amamiliyoni kugira ngo rugere ku nshingano zarwo” Rurashaka gusimbura CENI, ”
Yongeyeho ati: “Bashyizeho ibigo byabo byo gukusanya ibizava mu matora, bahaye abakozi benshi akazi kandi bafite ikoranabuhanga rihujwe n’ibyogajuru (…). Ibi ntabwo ari bishyashya, ibi bibera mu bindi bihugu bya Afurika. Barashaka guhindura ibizava mu matora bakabyitirira umukandida bahisemo. ”


