Igitero cy’inyeshyamba mu burengerazuba bwa Uganda cyahitanye byibuze abantu 10

Sangiza iyi nkuru

Nibura abantu 10 bemejwe ko bapfuye nyuma y’igitero cyo ku wa Mbere cyabereye mu burengerazuba bwa Uganda bivugwa ko cyagabwe n’inyeshyamba za ADF.

Nk’ukoiperereza ry’ibanze ryakozwe n’abapolisi ribigaragaza, abantu 10 bitwaje imbunda bateye kandi batwika abantu 10 mu gasantere k’ubucuruzi ka Kyitehurizi, Paruwasi ya Kyabandara mu Murenge wa Kamwenge, uherereye hafi ya Pariki y’Igihugu ya Kibale.

Polisi mu itangazo ryayo yatangaje ko umuhigo, uhuriyemo inzego z’umutekano zitandukanye urimo kujya kandi andi makuru azatangwa mu gihe iperereza rigikomeza.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda (UPDF), Brig. Gen. Felix Kulayigye, yabwiye abanyamakuru ko igikorwa cyo gufata abo bagabye igitero cyatangiye nk’uko iyi nkuru dukesha Anadolu Agency ivuga.

Ati: “Ingabo zoherejwe mu karere guhiga abateye. Nk’uko byatangajwe n’umukozi mu rwego rushinzwwe umutekano w’imbere mu gihugu, ngo abantu bari hagati ya batanu na 10 bapfuye muri icyo gitero, ariko kugeza ubu ntituremeza umubare ”.

Umuvugizi w’ingabo yasobanuye ko abagabye igitero ari ibisigisigi bya ADF bashakishaga ibiryo kandi muri icyo gihe bakica abaturage. Yongeyeho ko umuyobozi wabo uzwi ku izina rya Kamusi yatawe muri yombi mu cyumweru gishize kandi babiri mu bamurindaga biciwe muri Parike y’Igihugu ya Kibale mu burengerazuba bwa Uganda.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, avuze, ku itariki ya 13 Ukuboza, ko byibuze inyeshyamba 200 za ADF zaguye mu bitero by’indege byayobowe na Uganda muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Abinyujije kuri X. Perezida Museveni yagize ati: “Twagabye ibitero by’indege ku baterabwoba muri Congo, 200 muri bo bapfuye.”

Ingabo za Uganda (UPDF) n’iza Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanya, kuva mu 2021, mu bikorwa bya gisirikare byo kurwanya inyeshyamba za ADF, ariko kugeza ubu ibyo bikorwa byananiwe gushyira iherezo ku bikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorwa n’izo nyeshyamba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *