Aherekejwe n’imbaga y’abayoboke b’ishyaka rye rya politiki Engagement pour la Citoyenneté et Développement (ECiDé), umunyapolitiki Martin Fayulu amaze gutanga kandidatire ye muri Komisiyo y’amatora (CENI) ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, itariki ya 4 Ukwakira, ntibyamubujije kugaragaza ko nta cyizere afite cy’uko amatora azaba nk’uko iyi nkuru dukesha politico.cd ivuga.
Amaze kuva mu biro bya Komisiyo y’amatora bishinzwe kwakira no gutunganya kandidatire, mu gihe yerekanaga impamvu yatanze kandidatire ye, uyu wari uhanganye na Félix-Antoine Tshisekedi mu matora yo mu 2018, yanenze cyane uko CENI irimo gutegura amatora, anagaragaza ko atizeye ko ingengabihe y’amatora izubahirizwa.
Imbere y’abanyamakuru yagize ati: “Ese hari amatora yamaze kuba? Ese muzi neza ko hazaba amatora ku itariki ya 20 Ukuboza? Simbizi neza. Ubutumwa bwo gukurikirana amatora, CENCO na ECC, bwagiye ku rwego rwo hejuru, ni ukuvuga guhuza amajwi abangikanye n’amajwi yagaragaye kuri terrain, biduha icyizere gike […] Uzi ko hari abantu bagiye mu Rukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga, badafite umubare usabwa, baremewe. Mufite ibimenyetso nk’ibyo, muri CENI, bakora ikintu kimwe, mu rukiko rushinzwe kurinda itegekonshinga, bagakora ikindi. Ese turi mu bikorwa byizewe?”
Nanone, uyu muyobozi w’ishyaka ECiDé yasobanuye ko yumvishije perezida wa komisiyo y’amatora, Denis Kadima, ko abagenzuzi ba CENI “batakoze inshingano bahawe”.


