Pentagon iravuga ko indege z’intambara za Amerika zarashe drone ya Turkiya, yafatwaga nk’ibangamiye ingabo zayo muri Syria, mu gikorwa gishobora guteza amakimbirane hagati y’abanyamuryango ba NATO.
Ibi byabaye kuri uyu wa Kane ushize ubwo Turkiya yibasiraga inyeshyamba z’Abakurde muri Syria nyuma y’igitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe mu murwa mukuru, Ankara, kigambwe n’ishyaka PKK (Kurdistan Workers’ Party ) nk’uko tubikesha Al Jazeera.
Mu gitondo cyo kuwa Kane, ingabo za Amerika zabonye drones zigaba ibitero, zimwe muri zo mu “gace kabujijwemo ibikorwa bya gisirikare (ROZ) hafi ya Hasakah, nko mu birometero bitageze kuri bibiri uvuye aho ingabo za Amerika zikambitse, nk’uko umuvugizi wa Pentagon, Brigadier General Pat Ryder yabitangarije abanyamakuru.
Nyuma y’amasaha make, drone ya Turkiya yagarutse muri ROZ iguruka yerekeza ku ngabo za Amerika nubwo igisirikare cya Turkiya cyari kihanangirijwe kenshi nk’uko uyu muyobozi mu gisirikare cya Amerika yabitangaje.
Ryder yagize ati: “Ba komanda ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika babonye ko… drone, ubwo yari igeze hafi muri kimwe cya kabiri cy’ikilometero uvuye ku ngabo za Amerika, ishobora kuba ikibazo,”
Ati: “Indege z’indwanyi za F-16 za Amerika zarashe zihanura drone mu rwego rwo kwirwanaho”.
Uwo munsi, Minisitiri w’ingabo, Lloyd Austin, yaganiriye na mugenzi we wa Turkiya, Yasar Guler, asaba gukomeza kubahiriza byimazeyo amasezerano yo kugabanya amakimbirane ndetse no kuvugana binyuze mu nzira zashyizweho hagati y’igisirikare cy’ibihugu byombi nk’uko Ryder yabitangaje.


