Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga, ari i Addis Ababa muri Ethiopia aho yitabiriye inama y’abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu by’akarere.
Ni inama y’inyabune yitabiriwe n’abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu birimo ibigize umuryango wa SADC, EAC, CEEAC na CIRGL.
Iyi nama kuri iyi ncuro yabaye mu gihe hashize iminsi itanu Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zubuye ibitero ku mutwe wa M23.
FARDC ihakana kugira uruhare urwo ari rwo rwose mu bitero M23 iyishinja kuyigabaho.
Uyu mutwe ku rundi ruhande unashinja Ingabo za Congo n’imitwe yitwaje intwaro bakorana urugomo, rurimo kwica Abatutsi b’abanye-Congo ndetse no gutwika ingo zabo.
Uyu mutwe unavuga ko mu bari kuwugabaho ibitero harimo n’Ingabo z’u Burundi zoherejwe muri RDC mu butumwa bwa EAC bwo kuhagarura amahoro.
Ntacyo uyu muryango uravuga kuri ibi birego birimo gushyirwa ku ngabo zawo.



2 Responses
Lt Gen Mubarak Muganga yagiye gushakira umuti amakimbirane ya FARDC na M23
Nikobimeze ese eas konacyo ikora faridese igiye kwitwaza wazarendo nibishoboka none m23 ngo niceceke aba eyase konacyo bakora baso mwirwaneho ukuri gucamuziko nigusha Kandi tuzatsinda lmana turikumwe
Lt Gen Mubarak Muganga yagiye gushakira umuti amakimbirane ya FARDC na M23
Turikumwe basore tuzarurwana kd I’mana turikumwe nayo