Mu minsi ishize ubwo hasohokaga itangazo rivuga ko ibiciro ku bikomoka kuri Peteroli byazamutse, hari amakuru yamenyekanye ko hari abakora ubwo bucuruzi binangiye uwo munsi bakanga kubisaranganya bityo ibinyabiziga bimwe bigaparika ntibikore.
Ibi rero byahagurukiwe n’inzego zitandukanye zirimo RURA na MINICOM, aho abanze gutanga izo serivisi bagiye guhanwa by’intangarugero.Byagarutsweho na Minisitiri w’iyi Minisiteri ,Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze, aho yatangaje ko Leta yiteguye gufatira ingamba aba batanga izi serivisi z’ ibikomoka kuri Peteroli bagaragaye banga gutanga lisansi na Mazutu umunsi ibiciro bihindurwa.
Mu kiganiro yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru , Minisitiri Ngabitsinze yavuze ko icyo aba bacuruzi bari bagamije ari ukuyicuruza bukeye ku giciro gihanitse.Yashimangiye ko abakoze ibyo bazabihanirwa kuko ari umuco utari mwiza kandi bidakwiye kuko iyo ibiciro bya lisansi byamanutse bahindura batinze kugira ngo babanze bacuruze ya yindi ihenze, ariko byazamuka bakibitse lisansi ihendutse, bagashaka guhita bahindura ibiciro.
Minisitiri avuga ko mbere y’uko Leta ihindura ibiciro habanza gutangwa integuza mbere y’amasaha 24 kugirango babanze bahindure pompe ariko ugasanga babirenzeho bikoreye ibyabo.Ikibabaje kandi ngo mbere y’ihindurwa ry’ibyo biciro biba byumvikanyweho n’impande zombi ariko nyuma abacuruzi bamwe bakikorera ibyabo.
Ati: “Ubundi haba mu kongera cyangwa kugabanya ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, tubikora twabanje kuvugana n’ababicuruza. Niba kandi nabwo tubitangaje, tubaha amasaha 24 mbere y’uko ibiciro bihinduka kugira ngo babanze bahindure pompe.
Tariki ya 3 Ukwakira 2023 nibwo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byazamutse, aho lisansi yavuye ku 1639 Frw kuri litiro, igashyirwa ku 1,822frw, naho mazutu litiro iva ku 1492 Frw, ishyirwa kuri 1662 Frw kuri litiro.


