Umukinnyi wa Filme akaba n’umunyamakuru Kajala Fridah, yatangaje ko ari mu rukundo rushya n’umugabo atatangaje amazina ye.Ni nyuma y’igihe kitari gito atandukanye n’umuhanzi Harmonize.
Uyu mubyeyi w’umwana umwe abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko kugeza ubu afite umugabo mushya umutetesha akanamushimisha umubano gusa ariko ntiyatangaje amakuru arambuye kuri uyu mugabo w’inzozi ze.
Aya makuru aje nyuma y’umwaka umwe Kajala amaze gutandukana n’uyu muhanzi ku mpamvu bagiye bitana ba mwana, gusa Harmonize yaje gusaba imbabazi kumugaragaro, agura indabyo ndetse anamuha imodoka ya Range Rover ariko biba iby’ubusa.
Muri Gicurasi 2022, nibwo Harmonize yatangaje icyo bapfuye nyirizina. Yavuze ko yamufashe arimo kumuca inyuma yabimubaza bikamubabaza agahitamo kugenda.Icyo gihe bose bahise basiba Tattoo yariho yari ku ntoki ishushanyijeho amazina ya buri umwe ku maboko.
Ni mu gihe Kajala nawe yagiye avuga ko Harmonize yagiye amuhohotera kenshi akamukubita bityo agahitamo kwigendera, ari nayo mpamvu avuga ko yabonye undi mukunzi bityo ko nta mpamvu yo guheranwa n’agahinda.



