Kagame yagenewe ubutumwa bwihariye na William Ruto

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul kuri uyu wa Gatanu yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Intebe wa Kenya akanaba intumwa yihariye ya Perezida w’icyo gihugu, akaba yamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi we, William Samoei Ruto.

Perezidansi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yavuze ko “Kuri iki gicamunsi muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Musalia Mudavadi, Minisitiri w’Intebe wa Kenya ndetse n’intumwa yihariye wamushyikirije ubutumwa bwa Perezida William Samoei Ruto.”

Usibye gushyikiriza Perezida Kagame ubu butumwa, Minisitiri w’Intebe wa Kenya yanagiranye ibiganiro n’Umukuru w’Igihugu.

Ni ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’iburasirazuba, kwimakaza ubumwe, no guteza imbere iterambere ry’ibihugu bigize uyu muryango.

Musalia Mudavadi yageze mu Rwanda avuye muri Uganda, aho yahuriye na Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku wa Kane bakagirana ibiganiro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *