Ihuriro ry’abashinzwe umutungo w’idini ya Islam muri Afurika rirakeza Perezida Paul Kagame kubera aho agejeje u Rwanda, ku bijyanye no kuyigira umujyi ubereye muntu.
Aba bayobozi bibumbiye muri Forum Africain de la Finance Islamique , bateganya guhurira mu nama ya 8 izabahuriza i Kigali mu mpera za Gicurasi 2017, batangaza ko bashima ku buryo budasanzwe uruhare agira mu miyoborere ishyira mu bikorwa imishinga ijyanye n’ibikorwaremezo, ubwikorezi n’itumanaho nkuko ikinyamakuru Financial Afrik cyabitangaje.
Ibyo babishingira kuri raporo zagize zikorwa n’inzego zitandukanye ku Rwanda, nk’iyo Loni iherutse gukora igaragaza ko Umujyi wa Kigali, ariwo ukeye muri Afurika.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Komite yagize iti “Ntabwo dushingira ku ishoramari gusa , ahubwo harimo n’imicungire yuje ubushishozi y’ibikorwaremezo bishya, kubisigasira mu buryo bugaragarira buri wese, kandi mu buryo bwo guhindura imibereho ya buri munsi y’ababikoresha[Abanyarwanda]
Mu mwaka wa 2015, Loni yatangaje ko Kigali, Umurwa mukuru w’u Rwanda, ari uwa mbere mwiza muri Afurika, ugaragaza inzozi z’indi Afurika”. Bimwe mu byahereweho birimo uburyo ari umujyi uri gutera imbere, imihanda ya kaburimbo n’uduce duteye neza, ukaba ari n’umujyi urangwamo isuku n’umutekano.
Muri uwo mwaka kandi Kigali, Umurwa Mukuru w’u Rwanda yashyizwe na Banki y’Isi mu mijyi itandatu ku Isi yahize indi mu kuzamura ubuzima bw’abayituye.
Byagaragaye mu cyegeranyo cy’ubushakashatsi bwakorewe mu mijyi isaga 750 ku Isi cyagaragaje ko Kigali yafashije mu kuzamura ubuzima bw’abawutuye.
Kigali yagaragaye mu cyiciro kimwe na Bucaramanga wo muri Colombia, Coimbatore wo mu Buhinde, Changsha wo mu Bushinwa, Gaziantep muri Turikiya na Tangier muri Maroc.
Iyi mijyi inoza ibijyanye no kugira ibikorwa remezo by’ibanze ndetse na serivisi zikenewe mu gukurura no gutuma abashoramari bayigana bakanakomeza kuyikoreramo ndetse no guharanira ko ibikorwa byabo bikomeza gutera imbere, korohereza abanyenganda n’ibindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus​/Bwiza.com


