Mu gihe igihugu cya Israel gikomeje kunyura mu ntambara yagabweho n’umutwe wa Hamas, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss yasabye ko Abanyarwanda bakomeza kubaba hafi kuko ibi bihe bitoroshye.
Yamenyesheje Abanyarwanda ko Igihugu cye kiri kunyura mu bihe bikomeye kinjijwemo n’ibikorwa by’iterabwoba, bikomeje guhitana inzirakarengane nyinshi z’Abanya-Israel, asaba u Rwanda gukomeza kukiba hafi.
Ibi yabitangaje binyuze ku rubuga rwa X mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje aho yashimangiye ko igihugu cyabo cyisanze mu majye biturutse ku mutwe w’iterabwoba bityo asaba u Rwanda kuba iki gihugu hafi.
Ati “Turasaba Abanyarwanda n’abandi bose batuye Isi baturi hafi gukora ibyo bashoboye byose, bakarwanya ibiri kuba, bakavuga mu ijwi ryo hejuru ko muri kumwe na Israel.”
Yavuze ko ababajwe n’abana , abasaza n’abakecuru bakomeje kwicwa abandi bakajyanwa bunyago mu gihugu cya Palestine kandi nta mpamvu n’imwe bafite barwanira uretse kwica gusa. Bamwe mu bishwe ni urubyiruko rwari ruri mu birori byo kwishima.
Kugeza ubu habarwa Abanya-Israel barenga 700 bamaze kuburira ubuzima muri iyi mirwano abandi 2000 bakaba bakomeretse
.



4 Responses
Israel yasabye ubufasha u Rwanda ku bibazo by’intambara ikomeje guhura nayo
M23 Igomba gutsinda kububi nubwiza Kandi bagomba guharanira. Uburenganzira bwabo ariko bagomba nogushaka abakorerabushake mubihugu baturanye mobilisation nikorwebyihuse
Israel yasabye ubufasha u Rwanda ku bibazo by’intambara ikomeje guhura nayo
Inzirakarengane n abanya palestine bambuwe igihugu cyabo..bakicwa buri munsi amahanga yose ntagire icyo avuga..reka aba isiraheri nabo bunve uko ihotorerwa rimeze
Israel yasabye ubufasha u Rwanda ku bibazo by’intambara ikomeje guhura nayo
Imana yonyine itabare Congo kbs naho ubundi Satan abari nabi
Israel yasabye ubufasha u Rwanda ku bibazo by’intambara ikomeje guhura nayo
Imana yonyine itabare Congo kbs naho ubundi Satan abari nabi