Urujijo ku ndaya y’umunyarwandakazi yasanzwe muri Hoteli y’i Kabale yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwandakazi wakoreraga umwuga w’uburaya muri Uganda, ku wa Mbere yasanzwe muri Hoteli yo mu mujyi wa Kabale yapfuye.

Amakuru y’urupfu rwa Nyirabizimana Claudine w’imyaka 34 y’amavuko, yemejwe na Elly Maate usanzwe ari umuvugizi wa Polisi ya Uganda muri Kigezi.

Yabwiye abanyamakuru ko “ku wa 9 Ukwakira ahagana saa mbili z’ijoro, muri New California Bar and lodge mu kagari ka Kigongi muri Kabale, nyakwigendera wahakoreraga umwuga w’uburaya yasanzwe mu buriri bwaho yapfuye abonwe na Manager [w’iriya Hotel], Evan Twinomugisha.”

Manager w’iriya Hoteli ngo yabwiye Polisi ko uriya munyarwandakazi yayibagamo kuva ku itariki ya 9 Nyakanga, ahakorera ubucuruzi bwe bw’umubiri.

Maate yunzemo ko “bivugwa ko nyakwigendera yaherukaga kugaragara mu ruhame ku itariki ya 8 Ukwakira, ari kumwe n’umugabo utaramenyekana. Manager yasanze umukiriya we yapfuye ubwo yarimo agira ngo amuhe amafaranga y’ubukode.”

Kugeza ku wa Mbere inzego z’umutekano za Uganda zarimo zikorana n’iz’u Rwanda, kugira ngo umurambo wa nyakwigendera uzanwe mu gihugu cye cy’amavuko.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda muri Kabale yunzemo ko iperereza rigikomeje mu rwego rwo kumenya intandaro y’urupfu rw’uriya mugore.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *