Hamas yijeje kwica imbohe y’Umunya-Israel buri uko urugo rw’Umunyapalestine rurashweho

Sangiza iyi nkuru

Umutwe w’abarwanyi ba kislamu witwa Hamas wateye ubwoba ko uzajya wica imbohe y’Umunya-Israel uko Israel izajya itera igisasu ku rugo rw’Umunyapalestine nta nteguza, mu gihe Israel yahamagaje inkeragutabara 300.000 ngo zongere gufata intwaro kandi igakupira amazi n’umuriro akarere ka Gaza, bigatera ubwoba ko iteganya kugaba igitero byo ku butaka.

Imirwano kugeza ubu yahitanye abantu barenga 1.500, yatumye amahanga atangaza ko ashyigikiye Israel nyuma y’igitero simusiga cyagabwe na Hamas mu mpera z’icyumweru, anasaba ko imirwano ihagarara n’abaturage byakarindwa.

Televiziyo ya Israel yavuze ko umubare w’abantu bahitanwe n’igitero cya Hamas wageze ku Banya-Israel 900, mu gihe byibuze 2600 bakomeretse, abandi benshi bajyanwa nk’imbohe. Mu bapfuye b’Abanya-Israel harimo 260 ahanini b’urubyiruko barashwe bari mu munsi mukuru, aho bamwe mu bashimuswe bashimutiwe.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yiyemeje kwihorera mu ijambo ryaka umuriro ashinja Hamas ishyigikiwe na Iran kuba yarishe abana baboshye ndetse igakora n’ubundi bugizi bwa nabi. Ati: “Uyu mwanzi mubi yashakaga intambara kandi arabona intambara”.

Minisiteri y’ubuzima ya Gaza yavuze ko byibuze Abanyapalestine 687 bishwe abandi 3,726 bagakomereka mu bitero by’indege bya Israel kuva ku wa Gatandatu. Amazu y’amagorofa, umusigiti n’ibitaro biri mu byibasiwe, kandi ibitero by’indege byangije imihanda n’amazu amwe, nkuko bitangazwa n’ibitangazamakuru n’ababyiboneye.

Israel kandi yateye ibisasu ku cyicaro gikuru cy’ikigo cy’itumanaho cy’Abanyapalestine, gishobora kugira ingaruka kuri telefoni za fixe, interineti na telefone zigendanwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *