“Tuzatsinda iyi ntambara iriho twashyizweho n’ubu butegetsi,” ibi ni ibyatangajwe na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa wemeza ko ububabare n’amarira abaturage ba Kivu na Ituri bahura nabyo bigomba kurangira.
Mu butumwa yanyujije kuri twitter mu masaha akuze kuri uyu wa Mbere ushize, Bertrand Bisimwa yanditse ati “Nshuti dusangiye igihugu muzira ubugome bw’ubutegetsi bwa Kinshasa, ububabare n’amarira biterwa Abanya-Kivu na Ituri kuva ingengabitekerezo ya jenoside yatangira kuba mu ngoro y’igihugu bizarangira. Tuzatsinda iyi ntambara iriho twashyizweho n’ubu butegetsi”.
Bisimwa yakomeje atanga icyizere kuri aba baturage bo muri Kivu na Ituri abizeza ko bazongera bakagira amahoro.
Ati “Tuzarokoka ibibazo byacu, tuzongera tuzamuke tuvuye mu ivu ryacu kandi dushyireho igihe cyamahoro, ubwiyunge no kwiyubaka aho dutuye. Tuziga kubana, guhangana n’ibibazo byacu, gusangira ibyo twungutse no kurinda ibyo dukunda: ubumwe bwacu”.
Chers compatriotes victimes de la barbarie du régime de Kinshasa, les douleurs et les pleurs infligés au Kivu-Ituri depuis que l’idéologie génocidaire a pris ses quartiers au palais de la Nation prendront fin. Nous gagnerons cette guerre existentielle nous imposée par ce régime.
— Bertrand Bisimwa (@bbisimwa) October 9, 2023
Nyuma y’aha, umuyobozi wa M23 kuri uyu wa kabiri akaba yabyutse yamagana ibikorwa by’ubwicanyi avuga ko byakorewe abasivili muri Tongo.
Na none abinyujije kuri twitter yagize ati “Mu ngamba zayo zo kwica abasivili benshi hanyuma bagasakuza ko habayeho ubwicanyi, FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bakomeje gukaza, guhera saa kumi n’imwe z’iki gitondo, ibitero bya bombe buhumyi ku nzu z’abasivili muri Tongo. ARC / M23 irimo gukora kugirango icecekeshe izo ntwaro.
Yakomeje avuga ko “Bugume na Kabungu, imidugudu 2 yo mu gace ka Rugari, yahuye n’ijoro ry’urugomo rutavugwa. FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bahacengeye bagiye kwica bunyamanswa inzirakarengane z’abasivili 6. Amaboko n’amaguru biboshye, abahohotewe baciwe imitwe. Ni ubwicanyi”.



One Response
Tuzatsinda iyi ntambara iriho twashyizweho n’ubu butegetsi – Bertrand Bisimwa
Nyamara sukubaca intege kuko iyo ufite intego byanga bikunda uba ugomba kuyigeraho,ariko ndabona M23 nubwo ifite impamvu zituma irwana knd zumvikana,nidahindura uburyo bw’imirwanire iyintambara ntizayitsinda,kuko FRDC n’abafatanya bikorwa bayo nubwo baba abaswa mukurwanw,ariko kuba imbaraga z’igihugu zose ziri uruhande rumwe mucyerekezo kimwe kubatsinda bizagorana cyane ko bafite ibikoresho na effective nini ndetse nijwi muri depromacy,byiza M23 yahindura uburyo bw’imirwanire ataribyo bazaraswa knd batatane kongera kw’isuganya bizafata indi myaka