Uwahoze ari Guverineri wa Banki Nkuru y’u Burundi (BRB) afungiwe muri kasho z’urwego rw’igihugu rw’ubutasi, SNR, mu Mujyi wa Bujumbura nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye birimo RFI.
Dieudonné Murengerantwari yatawe muri yombi kuwa Gatandatu ushize ariko ubuyobozi ntiburatangaza impamvu z’itabwa muri yombi rye.
Dieudonné Murengerantwari yari yasimbuwe na à‰douard Normand Bigendako mu mpinduka ziherutse gukorwa. Uyu wamusimbuye yari asanzwe ayobora Banki y’igihugu ishinzwe iterambere ry’ubukungu (BNDE) umwanya yari yarasimbuyeho n’ubundi Murengerantwari.
Iteka rya perezida ryo ku Cyumweru gishize niryo ryasimbuye Murengerantwari ku mwanya we nta bisobanuro birambuye bitanzwe.
“Ni umuyobozi wa cabinet mu biro by’umukuru w’igihugu ubwe wahagarikiye itabwa muri yombi rye,” uyu ni umwe mu batanze amakuru ubarizwa mu gipolisi.
Ati “Yamusanze mu rugo iwe amujyana ku biro bye mu maboko y’abasirikare. Nta nubwo yigeze abona umwanya wo kwambara uko bikwiye. Yari yambaye byoroheje ari mu rugo”
Amakuru agera ku rubuga SOSMediasBurundi itarabasha gusuzuma, avuga ko uwahoze ari Umuyobozi wa BRB yagombaga kujya mu butumwa mu mahanga ku munsi yafatiweho.
Bati “Ni izindi ntumwa za banki nkuru zagiye mu butumwa,”
Kugeza ubu, ubutabera bw’u Burundi n’ubutasi bifunze iyi mpuguke mu by’ubukungu nta kintu biratangaza ku ifatwa rye. Ariko amakuru aturuka mu begereye iyi dosiye avuga ko ashinjwa kuba yaragiye afata ibyemezo bidatanga inyungu ku bukungu bw’igihugu. Anakekwaho kugira uruhare mu bikorwa bya ruswa n’icyenewabo.
Hagati aho kandi, ntibirasobanuka neza niba harasohowe impapuro zo kumuta muri yombi zivuye ku mushinjacyaha mbere y’itabwa muri yombi rye.


