Hagaragajwe uruhuri rw’ibibazo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative ‘RCA’

Sangiza iyi nkuru

Ikigo gishinzwe amakoperative ‘RCA, cyongeye kugaragazwamo uruhuri rw’ibibazo nyuma y’uko hakozwe isesengura y’umugenzuzi w’imari ya Leta ikagaragaza ko iki kigo cyugarijwe n’ibibazo.

Komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi mu Mutwe w’Abadepite yagaragaje raporo y’isesengura ryimbitse yakoze kuri raporo yakozwe, yasanze muri RCA harimo ibibazo bikomeye birimo kutagira koperative zuzuye muri buri karere.Ibi bigaragazwa nk’inzitizi mu micungire ndetse no gukurikirana ayo makoperative.

Muri iri sesengura rigaragaza ko ikusanywa ry’imyanda ikomoka ku bikoresho by’ikoranabuhanga ryita ku bwoko 4 muri 13 ndetse no kuba amakusanyirizo y’iyi myanda ari mu turere 14 kuri 30.

Abagize iyi komisiyo bagaragaza ko iki kigo gifite sisitemu y’ikoranabuhanga igizwe n’ibice 11 ariko hagakoreshwamo kimwe gusa nyamara yashowemo arenga miliyoni 200 Frw.

Iyi komisiyo igaragaza ko kuva mu mwaka 2014 hashowemo miliyoni 800 Frw binyuze mu kigega cya FONERWA, hagamijwe gushyiraho uburyo buhamye bw’imicungire y’iyi myanda.Ibi bibazo kandi byagaragajwe mu gihe Jean Bosco Harelimana wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Amakoperative, RCA, yanze kwitaba PAC nyuma akaza no gutabwa muri yombi ariko akaza kurekurwa .

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *