Uwahoze ari umugore wa Seraphin Twahirwa yatanze ubuhamya ku ruhare uyu mugabo yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane i Kigali.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ubuhamya bw’uwahoze ari umugore wa Twahirwa mu rubanza rukomeje kubera mu rukiko rw’Ububiligi. Ni urubanza rwatangiye ku ya 9 Ukwakira bikaba biteganijwe ko ruzarangira ku ya 8 Ukuboza.
Ubushinjacyaha buvuga ko uwahoze ari umugore wa Twahirwa, ubu uri muri Kenya, yavuze ko muri Jenoside yo muri Mata 1994, yabonye umugabo we ataha mu rugo hamwe n’Interahamwe, yasinze kubera gusahura.
Uyu wari umugore wa Turahirwa yavuze ko yari afitanye umubano n’uwahoze ari perezida Juvenal Habyarimana ,ikindi kandi ngo yahoraga atera ubwoba Abatutsi.
Uyu mugore avuga ko uyu Turahirwa yitwazaga imbunda harimo na pistol mu gihe cya Jenoside. Ikindi kandi ngo yakundaga kumwumva avuga ko yasambanyije abagore.Yashimangiye ko mu gihe cya jenoside, atari mu bantu bamufashije gutoroka kugira ngo asubire aho yavukiye.
Ubushinjacyaha bwashimangiye kandi ko Turahirwa yabaye umuyobozi w’Interahamwe mu cyahoze ari perefegitura ya Kigali, aho yagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi mu turere twa Gikondo, Gatenga, na Kicukiro.
Hagaragajwe ko hari ubundi buhamya bw’abantu bavuga ko yagize uruhare mu iyicwa ry’umuryango wa muramu we, gufata ku ngufu abagore b’abatutsi, n’ibindi byaha aregwa.
Hagati aho, ubushinjacyaha bwagaragaje kandi ko mu kiganiro, Twahirwa yavuze ko atazi Interahamwe, atazi gukoresha intwaro kandi ko atigeze ayitunga.
Byongeye kandi, yashimangiye ko muri icyo gihe yari afite ubumuga bityo ko atari afite ubushobozi bwo kugenda mu gihe cya Jenoside. Yahakanye kandi ko nta ruhare yagize ku cyaha cyo gufata abagore ku ngufu.
Kuri uyu wa mbere urukiko rwa rubanda rw’i Buruseli rwasubitse urubanza ruregwamo aba bombi bitewe ngo n’uburwaye bw’umwe muri bo’Basabose’ bivugwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe.



One Response
Uwahoze ari umugore wa Twahirwa ucyekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya
TWIHANGANISHIJE UMURYANGO WE NABAMUZI ,