Umuyobozi Mukuru wa Polisi (IGP) Felix Namuhoranye, kuri uyu wa Kane, itariki ya 12 Ukwakira, yafunguye ku nshuro ya 12 amasomo y’ibanze ya special Forces mu kigo cy’amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) giherereye Mayange mu Karere ka Bugesera.
Abapolisi bagera kuri 293, barimo abanyeshuri 44 bo mu nzego z’umutekano zo muri Repubulika ya Centrafrique (CAR), bitabiriye amasomo y’amezi atandatu asaba ubwitange cyane.

Umuhango wo gufungura ku mugaragaro amasomo kandi yitabiriwe n’umuyobozi mukuru wa Gendarmerie Nationale ya Centrafrica, Gen. Landry Ulrich Depot.
IGP Namuhoranye yashimiye ubuyobozi bwa Repubulika ya Centrafrica kuba bwarizeye u Rwanda ngo ruhugure abajandarume babo n’abapolisi.

Yashimiye kandi Ulrich kuba yitabiriye itangizwa ry’amasomo anizeza ko azakomeza gushyigikirwa mu rugendo rwo guhindura abanyamwuga inzego zishinzwe kubahiriza amategeko z’u Rwanda na Centrafrica.

Namuhoranye yagize ati: “Aya mahugurwa azaha abayitabiriye ubumenyi bukenewe bushobora gukoreshwa mu gipolisi cy’iki gihe, cyane cyane mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba, no kurinda abanyacyubahiro (VIP), ariko kandi biteza imbere abahugura, bazashobora guhugura abandi”.

Yibukije abahugurwa ko imyifatire yabo izagena imikorere yabo, kandi ko discipline ari urufunguzo rwo gutsinda.

Ulrich yashimye umubano wa gicuti usanzwe uri hagati y’u Rwanda na Centrafrica, ari nawo waharuye inzira y’ubufatanye bukomeye hagati y’inzego z’umutekano mu bihugu byombi.

Yabwiye abajandarume n’abapolisi bo muri Centrafrica bari guhugurwa ko atari uruzinduko ahubwo ko ari inshingano yo kwiga.

Ulrich ati “Muri hano mu Rwanda mu butumwa; mwitonde, mwigire muri iki gihugu cy’inshuti, kandi mugamije gutsinda kuko hari byinshi mwitezweho nimuzasubira iwanyu kugira ngo mukoreshe ubumenyi mwabonye kugira ngo mukemure ibibazo by’umutekano no kubaka igihugu cyanyu, “


