Nyuma yo gutwara Shampiyona ya 2017, umubitsi wa Rayon Sports yeguye

Sangiza iyi nkuru

Umubitsi w’ikipe ya Rayon Sports, Patrick Rukundo yamaze gushyikiriza ubuyobozi bw’iyi kipe ibaruwa igaragaza ko yasezeye ku mirimo ye kubera imikoranire idahwitse n’iyi kipe.
Mu ibaruwa ifunguye, uyu Patrick yanditse, yavuze ko ashaka kwegura ku mwanya w’ububitsi ku mpamvu zirimo no kuba hari ikibazo cy’imikoranire itanoze hagati ye, umuryango wa Rayon Sports, ndetse na Bodi.
Yagize ati”nanditse nsaba kwegura ku mirimo y’ububitsi bw’iyi kipe kubera impamvu z’imikoranire mibi iri hagati yanjye n’umuryango ndetse na Bodi, nkaba nzaboneka igihe cyose muzankenera ngo nuzuze inshingano zokubiye mu masezerano twari twaragiranye.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Patrick Rukundo yari amaze imyaka igera kuri 2 ari umubitsi w’umuryango w’aba-Rayon, akaba yahisemo kwandika agaragaza ko asezeye ku mirimo ye.
Gusa nubwo nta byinshi yagaragaje muri iyi baruwa ku kijyanye n’iyi mikoraniye yise ko itanose, amakuru avuga ko umuryango wa Rayon wari waramaze gusa n’uwivanga mu nshingano ze, bityo bikaba ari bimwe mu byatumye yegura kuko batabashaga kuzuzanta.
Uyu muyobozi yeguye nyuma y’umunsi umwe iyi kipe yegukanye igikombe myri shampiyona y’ibikombe cy’amahoro mu mukino yatsinzemo ikipe ya mukura Vs ibitego 2-1.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *