Brig Gen Kulayigye uvugira igisirikare cya Uganda

Nidushyigikira M23, intambara izahinduka: Umuvugizi w’ingabo za Uganda

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Brigadier General Felix Kulayigye, yateye utwatsi amagambo ya bamwe mu Banyekongo bavuga ko abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EACRF, muri Repubulika ya demukarasi ya Congo.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa VOA, Brig. Gen. Kulayigye yibukije Abanyekongo igitero ingabo za Uganda zigeze kugaba muri RDC mu mwaka w’1986 n’aho zageze, abamenyesha ko zibisubiyemo, zagera kure.

Yagize ati: “Umuntu utwitirira ibintu bidafite umutwe n’amaguru mwita ‘Ikijibwe’. Congo ni bo bapfa, ni bo bateswa, babujijwe amahoro hirya no hino, aho turi turabafashije, kuvuga rero ngo twagiye kubatera, hanyuma se twabateye, twakabaye turi hariya? Ubwo twateraga muri 86 ntibazi aho twagarukiye? Nkanswe ubu ngubu twongereye ingufu!”

Kuri M23, Brig. Gen. Kulayigye yagize ati: “Uganda aho iteye, ubuhamya buba burebeka. Twagiye kurinda umutekano hasi y’ibendera rya EAC. Niba rero Abakongomani batemeranya na President wabo, ibyo ni ibyabo. Icyo mpamya, nitubashyigikira, intambara izahinduka, kandi icyo si cyo dushaka kuko turashaka umutekano ku baturage.”

Brig Gen Kulayigye uvugira igisirikare cya Uganda
Brig Gen Kulayigye uvugira igisirikare cya Uganda

Uyu musirikare yanemeje umutwe witwaje intwaro utaramenyekana kuri uyu wa 16 Ukwakira 2023 warashe ku basirikare ba Uganda bavaga muri Bunagana, berekeza Rutshuru, ukomeretsamo babiri bahise bajyanwa kuvurirwa i Kisoro. Yongereyeho ko nubisubira, uzabyicuza.

Yagize ati: “Ntibatewe, barashwe bari mu muhanda. Yari convoy ijyana ibyo abasirikare bacu bakoresha, yavaga Bunagana, isubira aho ingabo zacu ziri, babarashe, amasasu afata abasirikare babiri. Bakomeretse, amasasu aracyari mu mutwe, tubohereje i Kisoro kugira ngo bafashwe birenzeho. Ntibyadutunguye kuko hari abanyangeso mbi nk’Abawazalendo, nk’Aba-Mai Mai bagira, bakidobya muri ibyo bice kandi nta mategeko bakurikiza. Baduteye ni ukwirwanaho kandi bazabireba ko icyo bakoze ari amakosa.”

Ingabo za Uganda zashyikirijwe ibice byagenzurwaga na M23 birimo Bunagana na Kiwanja muri Werurwe na Mata 2022. Ni na byo bihe zinjiriye ku butaka bwa RDC.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Nidushyigikira M23, intambara izahinduka: Umuvugizi w’ingabo za Uganda
    Ngo Uganda yateye DRC mu 1986? Nta soni? Uzi ko icyo gihe aribwo Museveni yari arimo gufata ubutegetsi muri Uganda? Ubwo se Mushatse kuvuga ko Museveni yarwanaga intambara 2 icyarimwe ataranahama ku butegetsi?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *