Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo haguye imvura iremereye by’umwihariko mu karere ka Nyamasheke,aho yangije ibikorwa by’abaturage birimo n’amazu.
Ni imvura nyinshi yaguye ku wa Gatandatu no ku Cyumweru mu Karere ka Nyamasheke ikaba yari ivanze n’urubura , yasenye inzu 45 z’abaturage yangiza imyaka mu mirima n’ibikorwaremezo bitandukanye.
Ibi rero byatumye Abaturage basigara iheruheru kuko byagizeho ingaruka zo kubura aho baba no gusonza bityo rero kuri ubu bakaba batabaza.
Imirenge yashegeshwe cyane ni Kanjongo na Kagano hasenyutsemo inzu zirenga 30, ubu abaturage bamwe bacumbitse mu baturanyi.Ibyagiye byangirika ni amabati yagiye aguruka ndetse n’ibisenge bimwe na bimwe birasenyuka.
Si ibyo gusa kuko hangiritse n’ibindi bikorwaremezo birimo ibyumba by’amashuri, amapoto n’insinga z’amashanyarazi harimo n’ibyajyanaga umuriro mu Murenge wa Rangiro ku buryo ubu bari mu kizima nta muriro urimo kuhagera.
Aba baturage barasaba ubuyobozi ko bwabagoboka kuko n’imyaka mu mirima irimo urutoki n’imyumbati byose byagiye.
Muhayeyezu Joseph Desire Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, avuga ko barimo gushaka uko bafashwa, agakomeza gukangurira abaturage kuzirika ibisenge bongeraho no gutera ibiti bigabanya umuyaga.


