Komanda wungirije w’umutwe w’ingabo za EAC uri mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Brigadier Général Emmanuel Kaputa, yibukije Abanyekongo bigaragambya uburyo zitambitse M23 mu gihe wari hafi gufata umujyi wa Goma.
Ku wa 18 Ukwakira 2023, Abanyekongo bahamagawe na sosiyete sivili bakoraniye mu mihanda y’i Goma, bigaragambya, basaba ko ingabo za EAC zabavira mu gihugu kuko ngo ntizigeze zibafasha kurwanya umutwe wa M23.
Kaputa usanzwe ari Umunyekongo yasanze aba Banyekongo mu muhanda mu masaa tatu z’ijoro, arabaganiriza. Yababwiye ko izi ngabo barwanya, iyo zitahaba, ubu Goma iba iri mu bihe bitandukanye n’ibyo irimo. Ati: “Ubutumwa bwanyu turabwumva ariko mumenye ko iyo EAC itahaba, umujyi wa Goma ntuba umeze nk’uko uri uyu munsi.”
Ingabo za EAC zinjiye muri RDC mu Gushyingo 2022 ubwo M23 yari imaze gufata ibice byinshi by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru birimo gurupoma ya Kibumba iri mu bilometero bibarirwa muri 20 werekeza i Goma.
Icyo gihe Gen. Maj. Jeff Nyagah wayoboraga izi ngabo yatangaje ko adashobora kwemera ko M23 ifata Goma. Hari tariki ya 4 Ukuboza 2022, agira ati: “Ndagira ngo mbizeze, nka komanda w’ingabo z’akarere w’Umunyakenya ko M23 itazafata umujyi wa Goma. Niba muri iki cyumba hari inshuti ya M23, yayibwira.”
Ariko Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, hamwe n’abagize guverinoma, bahamya ko ingabo za EAC zitakoze akazi kazijyanye, ahubwo zimwe muri zo zahisemo gukorana n’abarwanyi ba M23. Babishingiyeho bagaragaza ko zikwiye kuva mu gihugu cyabo mu Kuboza 2023.


