Nyuma y’aho ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amakuru avuga ko umugore wa Dr Riek Machar, Angelina Teny, yaba yasimbuye umugabo we ku buyobozi bw’umutwe urwanya ubutegetsi bwa Sudani y’Epfo, SPLM-IO, kuri ubu ubuyobozi bw’uyu mutwe burabeshyuza aya makuru.
Umunyamabanga wa SPLM-IO ushinzwe itangazamakuru, Lam Kuei Lam, yanyomoje aya makuru avuga ko ari ibihimbano, ahamagarira ababashyigikiye ndetse na Sudani y’Epfo kutizera aya makuru avuga ko Angelina ari we wabaye chairperson wa SPLM-IO.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yasobanuye ko inyandiko yakwirakwijwe igaragaza ko Angelina ari we wagizwe umuyobozi ari inyandiko mpimbano nk’uko yabigaragaje ku rukuta rwe rwa facebook nk’uko Sudanitribune dukesha iyi nkuru ivuga.
Iyi nyandiko ikaba yaravugaga ko Dr Riek Machar Teny-Dhurgon nk’umuyobozi wa SPLM-IO ashyizeho Angelina Teny ngo abe amusimbuye ku buyobozi mu gihe yerekeje muri Afurika y’Epfo kwivuza.

Abayobozi b’uyu mutwe bakaba bavuga ko iyi nyandiko yakwirakwijwe n’abayobozi muri guvereinoma ya Sudani y’Epfo, ngo ikaba isa nk’izindi abashyigikiye guverinoma bigeze gukwirakwiza bavuga ko zasinywe na Machar.
Abakurikiranira hafi ibya politiki bakaba bavuga ko ikihishe inyuma yo gukwirakwiza inyandiko biba bivugwa ko zanditswe na Machar ari poropaganda igamije guteza umwuka mubi mu buyobozi bw’uyu mutwe wa Machar hagamijwe kubacamo ibice ngo bananirwe gukomeza kurwanya leta.
Ikigamijwe rero ngo kikaba ari ukwerekana ko Machar nk’umuyobozi mukuru yikunda ndetse akaba ashishikajwe n’inyungu ze bwite yitwaje guharanira impinduka na demokarasi mu gihe ibikorwa bye bigaragaza ibitandukanye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


