Itsinda ry’Abayahudi ryatangaje ko rigiye guhagurukira kwigisha isi amateka ja Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’igihugu bihuje amateka kuko na bo biciwe ababo batagira ingano mu myaka yashize, ibi ngo bikazakorwa hagamije gutanga amasomo no kwigisha amateka yaranze iki gihugu mu gihe cya Jenoside.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi ni bimwe mu byatangarijwe mu mujyi wa New York ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 21 Gicurasi 2017, n’itsinda ry’Abayahudi riyobowe na Rabbi Shmuley Boteach, mu gikorwa ngarukamwaka cyo kwigira hamwe ijambo ry’Imana kizwi nka Torah nk’uko byahoze mu mihango ya kiyuda.
Muri uyu muhango banaboneyeho kugaruka ku mateka y’umwe mu barikotse Jenosided yakorewe Abayahudi, Elie Wiesel, witabye Imana mu mwaka washize wa 2016, bikaba byitezwe ko azazanwa mu mujyi wa Kigali mu isanteri y’Abayahudi ahateganywa gufungurwa inzu ndangamurage mu rwego rw’isi.
Umuyobozi w’iri tsinda, Rabbi Boteach, yavuze ko ibi bizakorwa mu kugaragaza ubucuti n’umubano biri hagati y’Abayahudi n’Abanyarwanda nk’uko yakomeje abitangariza The Jerusalem Post (jpost.com)
Uyu muyobozi wanakunze gusura u Rwanda cyane, avuga ko yigiye byinshi ku mateka yo mu Rwanda mu gihe cya jenoside ndetse akaba anaherutse guhura n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame anafata nk’inshuti magara ya Israel.
Yagize ati”ndizera ko abaturage b’Abayahudi n’Abanyarwanda ari abavandimwe ndetse ko banasangiye amateka mabi y’itsembabwoko, ariko igishimishije ni uko muri aya mateka ariho havuyemo amasezerano tugomba no kuvugurura.”
Yakomeje agaragaza uburyo Abayahudi biyubatse nyuma y’ubwianyi bwabakorewe, ibi bikaba ari na byo byabaye ku banyarwanda aho bakomeje kugaragaza uruhare rwabo mu kwiyubakira igihugu.
Boteach avuga ko yakomeje kugerageza gufungura ihuriro mu Rwanda kuvacyera ariko imbogamizi zikaba iz’uko mu Rwanda hari abaturage bacye bo mu bayahudi ariko ubu bikaba byenda kugerwaho.
Yagize ati”dushaka gushyiraho ihuriro rigaragaza indangagaciro z’Abanyarwanda n’Abayahudi muri rusange ndetse no kwigisha ku mateka ya Jenoside yo mu Rwanda nk’uko twigisha ay’Abayahudi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yongeyeho ko nubwo mu Rwanda nta Bayahudi benshi bahari, nihubakwa iki kigo ndangamateka bizafasha mu gukurura Abayahudi baza gusura u Rwanda bityo bikazateza imbere ubukerarugendo.
Mu gihe mu Rwanda habarwa Abatutsi basaga Miliyoni bazize Jenoside yo muri Mata 1994 yamaye mu minsi 100 gusa, habarwa Abayahudi basaga Miliyoni 6 baguye muri Jenoside yabakorewe mu 1939-45 bishwe n’abo mu bwoko bw’Abanazi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


