Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zambwitswe imidari y’ishimwe

Sangiza iyi nkuru

Mu mpera z’icyumweru gishize, ingabo z’u Rwanda zibungabunga umutekano muri leta ya Sudani y’Epfo zambitswe imidari y’ishimwe n’Umuryango w’Abibumbye kubera ibikorwa by’indashyikirwa n’imyitwarire myiza zikomeje kugaragaza mu kazi kazo ka buri munsi.
Muri uyu muhango wabereye mu gace ka Malakal, ushinzwe ibikorwa by’ingabo ziri mu butumwa, Paul Egunsola yashimiye Guverinom y’u Rwanda by’umwihariko ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Naho ku ruhande rw’ubunyamabanga bwa UN, General Mr David Shearer, yagize ati”ndashimira Guverinoma y’u Rwanda ku ruhare rwa yo n’ubwitange bwo gufatanya na twe mu gucunga umutekano mu bice bitandukanye by’isi guhera muri 2004.
a
U Rwanda ruza mu bihugu bya mbere mu kugira umubare munini w’ingabo mu mahanga aho kugeza ubu rufite abasaga 6100 hirya no hino ku isi bakorana na UN.”
Yashimiye kandi ubwitange bwagaragajwe n’ingabo z’u Rwanda guhera mu mwaka ushize wa 2016 ubwo na none zashimirwaga mu Kuboza mu gace ka Bunj aho yavuze ko izi ngabo zanateraga umwete izindi mu bikorwa byazo byo kwita ku mpunzi zabaga zisumirijwe n’abarwanyi bitwaje intwaro.
Muri uku kwezi, izi ngabo z’u Rwanda muri kiriya gihugu zimuriwe mu gace ka Aburoc gaherereye mu Burengerazuba bw’umugezi wa Nil, aho zagiye na none kunoza umutekano wa ho, aho abaturage basaga ibihumbi 20 bakuwe mu byabo n’abarwanyi bitwaje intwaro.
Mu ijambo rye yagejeje ku bari aho, umuyobozi w’izi ngabo zihuriye mu ihuriro Rwanbatt2, Lt Col Joseph MWESIGYE na we yashimiye cyane ubwitange bw’izi ngabo ku nzego zose, ndetse anashimira akazi ka bo bagaragaje guhera mu myaka yashize, ndetse anababwira ko ibyo bakora bihesha isra nziza ingabo za RDF aho ziri hose.

d
Lt Col Joseph MWESIGYE, yashimiye ingabo z’u Rwanda n’ubuyobozi bwa UNMISS

Yaboneyeho kandi gushimira ubuyobozi bwa UNMISS bubaba hafi ndetse bukabakurikirana uko bukeye n’uko bwije mu bice bitandukanye baba barimo gucungamo umutekano nka MALAKAL, BUNJ ndetse na ABUROC.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muhango wo kubambika imidari kandi wari witabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo uyobora intara ya Nil y’Amajyepfo, Madamu Hazel Dewet; umuyobozi wa UNMISS, Brig Gen Robert LOWTH; umuyobozi wa North Comd, Brig Gen Xie Zhijun ndetse na Guverineri wa nil yo hagati, HE James TOR MUNYBUNY, aba bakaba ari bamwe mu bari bahagarariye Guverinoma ya Sudani y’Epfo.
e
Abayobozi batandukanye muri kiriya gihugu bari bitabiriye uyu muhango

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *