Amajyaruguru: Abashaka kuba abakandida ku mwanya wa perezida muborohereze mu gusinyisha- Prof Mbanda

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora, Prof Kalisa Mbanda yasabye abayobozi batandukanye mu ntara y’Amajyaruguru, korohereza abasinyisha kugirango bahatanire kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
Mu nama nyunguranabitekerezo iri guhuza abafite aho bahuriye n’ibikorwa by’amatora muri iyi ntara, ku wa Mbere tariki ya 22 Gicurasi 2017.
Prof Mbanda yavuze ko hari bamwe mu basinyisha kuba abakandida bagiye babangamirwa mu buryo butandukanye baterwa ubwoba n’ababohereza ubutumwa bubatuka kuri telefoni n’abagiye babangamirwa mu buryo butandukanye.
Yasabye abayobozi muri iyi ntara kuborohereza nk’Abanyarwanda, kugirango hatazagira utsindwa akaba yabigira urwitwazo, bakitoza nk’Abanyarwanda.
Ati “Bariya bantu ni Abanyarwanda, bafite uburenzanzira bwo gutora nubwo kwiyamamaza muborohereze.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Arongera ati “Mubereke ko ari uburenganzira bwabo aho bashaka gusinyisha muborohereze, mubereke ko ari Abanyarwanda, ejo batazatsindwa bakitwaza ko hari abababujije.”
Mbanda yasabye abayobozi kuborohereza bagahabwa aho basinyishiriza kandi bagafashwa gucungirwa umutekano, nabo bagakora bakurikiza amateka y’u Rwanda.
Umwe mu bahagarariye ingabo mu ntara y’Amajyaruguru yabajije umubare w’abashaka kuba abakandida kugira ngo ibijyanye no kubacungira umutekano binozwe.
Ku bijyanye n’imyiteguro y’amatora muri iyo ntara, Guverineri wayo Musabyimana Jean Claude yasabye abatuye iyo ntara kuzitabira uko bisabwa.
Umwe mu bakomiseri muri iyi komisiyo yakomoje kubyo korohereza abashaka kuba abakandida, ndetse n’ibyo kureba kure.
“Tubakire dukurikije amategeko n’amabwiriza ya komisiyo y’igihugu y’amatora, tubereke inzira ikwiye.”
Nyamara ariko abatora ngo bagomba kubikora mu bushishozi, kuko ngo iyo usesenguye usanga hari nk’umukandida uvuga we natorwa azerekana ko u Rwanda atari igihugu kigendera kuri demokarsi, akibutsa ko u Rwanda ari igihugu kiyigenderaho, buri muturage wese akwiye gushimangira.
Abazatora muri iyo ntara bagize 21% by’abazitabira aya matora mu gihugu hose.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *