Uwari uherutse kugirwa ambasaderi wa RDC mu Buhinde yapfuye adatangiye inshingano ze

Sangiza iyi nkuru

Uwari uherutse kugirwa Ambasaderi mushya wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu Buhinde, Bertin Kanunu, yapfuye adatangiye inshingano ze aguye i Kinshasa.

Umuryango we uvuga ko yapfuye azize indwara ikomeye. Ambasaderi ntiyagize n’amahirwe yo kubasha kugera aho yari yoherejwe gukora.

Dukurikije amakuru yatanzwe na bene wabo nk’uko bitangazwa na mediacongo.net, Bertin Kanunu yamaze mu bitaro bya Cinquantenaire umunsi umwe gusa. Kubw’ibyago, ubuzima bwe bwahise burushaho kumererwa nabi ahita apfa.

Bertin Kanunu yari umudipolomate w’umuhanga kandi wubahwa, wari witeguye guhagararira igihugu cye mu Buhinde ngo n’ubwitange n’ubushobozi. Urupfu rwe imburagihe rusize icyuho muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo no mu muryango w’abadipolomate nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga.

Urupfu rwe ngo rwongeye kwerekana akamaro ko kwita ku buzima bwawe, kabone niyo haba hari indwara zisa naho zidakanganye. Ambasaderi Kanunu ngo azibukwa nk’umuntu w’umunyamurava kandi wakundaga abandi kandi ugiye agikenewe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *