Umukuru w’itorero Intercessors for Africa, Emeka Andrew muri Nigeriya yatunguye abantu ubwo babinaga amafoto ye ari kumwe n’itsinda ry’insoresore zimeze nk’izo mu muhanda zamenyekanye cyane muri kiriya gihugu nka Black Axes ndetse iri tsinda rikaba rinazwi ku rwego mpuzamahanga ku izina rya Neo Black Movement of Africa (NBM).
Mu minsi ishize, nibwo umwe mu bagize ako gatsiko witwa Raymond Martins yashyize amafoto ku rubuga rwa Facebook izo nsoresore ziri kumwe n’uyu muvugabutumwa wamenyekanye cyane muri kiriya gihugu, avuga ko ari umunyamuryango wa bo ukomeye cyane.
Abantu batari bacye bazi amateka y’iri tsinda bavuga ko banaritinya kuko ryitwara nk’ibyihebe byongeye rikaba rikorera mu muhanda, batunguwe no kubona aya mafoto ndetse banavuga ko bibabaje kuko aba bantu bafatwa nk’ibirara bityo akaba nta cyo yabungukiraho mu gihe yiyunze na bo nk’uko bigaragara mu mafoto.
Kugeza ubu, uyu mukozi w’Imana, Emeka Andrewntari kuvugwaho rumwe hirya no hino muri kiriya gihugu kubera iyi mpamvu yo kwiyunga ku nsorsore zikoresha imbaraga za zo mu gushaka abandi banyamuryango kuko nta wupfa kubiyungaho bitewe n’imikorere ya bo idahwitse.

Aka gatsiko kashinzwe guhera mu 1977 muri kaminuza ya Banin, mu 1999 hakorwa ubwicanyi muri iyo kaminuza bwateguwe n’abanyamuryango bagera kuri 40 bo muri iri tsinda, aho icyo gihe abenshi bafunzwe ariko abasigaye bagakomeza kugenda bashaka abandi banyamuryango ku ngufu.
Uretse uyu wiyita umukozi w’Imana wiyunze kuri iri tsinda, harimo n’bandi bantu bakuru batandukanye barimo n’umukecuru w’imyaka isaga 60 wabiyunzeho nyuma yo kubura umwana we.
Nubwo iri tsinda ryashinzwe mu gihugu cya benin, ryatangiye gukorera muri Nigeria guhera muri 2012, bakaba bakoresha ibimenyetso bya bo baziranyeho ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo n’ubwambuzi n’ibindi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri 2008, nibwo muri kiriya gihugu hamenyekanye amakuru bwa mbere ko iri tsinda ryiyita ko riharanira uburenganzira bw;umwirabura rikora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


