Itsinda ry’abayisilamu ryagiye mu rugendo rutagatifu Makka mu mwaka wa 2011, ryaremeye abatishoboye bo mu karere ka Nyaruguru, babaha inka 10, banatangirira mituweli abagera ku 1300.
Iri tsinda ryitwa ‘Abasangirangendo’ rigizwe n’aba Hadji n’aba Hadjati bahuriye muri urwo rugendo, nyuma bavuyeyo batekereza no kujya bahurira mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage, nk’iki bakoze mu murenge wa Rusengo bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda hafi miliyoni 10.
Ni muri urwo rwego batekereje kwifatanya n’abatuye mu karere ka Nyaruguru, kamwe mu turere tugaragaramo abakene benshi mu Rwanda. Muri ako karere habereye icyo gikorwa cyatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni esheshatu, mu mpera z’icyumweru gishize.

Umuyobozi wungirije w’uyu muryango Sheikh Bushokaninkindi Dawudi yavuze ko biyemeje kuzamura abafite ubushobozi buke.
Ati “Abanyarwanda twese dukwiye guhagurukira rimwe nk’abitsamuye tugafatanyiriza hamwe kunganira Guverinoma irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.”
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois yashimiye uruhare rw’abo Basangirangendo mu kwifatanya muri gahunda za leta.
Ati “Iyi nkunga yabo iraza itwunganira muri iyi gahunda za leta cyane nk’iyi yo gufasha abatishoboye kuzamura imibereho y’ubuzima.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi ureberera aka karere yasabye abahawe izo nka kuzifashisha mu kwiteza imbere, bahereye kuri izo nka zikoroka ku buryo bazitura abandi.
Mu mwaka washize abaturage batanze mituweli muri aka karere bageze ku kigero cya 78.4%. muri Mutarama 2017 bahise bahagarara, batangira gukangurira abaturage kuyishyura ku buryo bifuza ko muri Kamena baba barangije gutanga mituweli y’umwaka utaha w’ingengo y’imari.
Si ubwa mbere aba basangirangendo bakoze iki gikorwa biyemeje gusohoza buri mwaka, kandi bunganira n’abatari abayisilamu.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.co m


