Umwana w’imyaka 2 y’amavuko wo mu giturage cya Kyamajaka, mu Karere ka Kagadi ho mu gihugu cya Uganda yishwe n’Inguge muri iki cyumweru gishize.
Amakuru aravuga ko uyu mwana w’umukobwa hatatangajwe amazina ye, Inguge yamukuye iwabo kuwa kane ushize nka saa kumi z’umugoroba nyuma yo gusanga iwabo ntabahari bagiye mu mirimo.
Chimpreports dukesha iyi nkuru iravuga ko abaturanyi bumvise umwana arira bigatuma birukankira iwabo ngo bajye kureba icyo abaye, ariko bahageze basanga umwana Inguge yamutwaye mu bihuru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mwana yaje gusangwa nyuma yapfuye afite ibikomere bikabije ku bice bitandukanye by’umubiri.
Se w’uyu mwana wishwe n’inguge yitwa John Kaijuka wo mu Karere ka Kyenjojo gaturanye n’aka ka Kagadi ngo yari yarajemo ku mpamvu z’akazi.
Hagati aho iki kinyamakuru kikaba kivuga ko ubwo cyatunganyaga iyi nkuru kuri uyu wa Mbere ushize igipolisi cyari kitaragera ahabereye ibi bintu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


