Abasirikare b’u Rwanda batatu baguye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro by’umuryango w’Abibumbye, kuri uyu wa Gatatu barahabwa umudari witiriwe Dag Hammarskjold mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’ingabo za Loni zishinzwe kubungabunga amahoro. Iki gikorwa kikazabera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Loni rivuga ko Umunyamabanga Mukuru wayo, Antonio Guterres azarambika indabyo ahabugenewe mu rwego rwo guha icyubahiro abaguye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro bose ndetse akazayobora ibirori byo gutanga umudari wa Dag Hammarskjà¶ld ku bantu 117 , barimo abasirikare, abapolisi n’abakozi b’abasivili baguye mu bikorwa byo Loni byo kubungabunga amahoro mu mwaka ushize wa 2016.
Uyu mudari ugiye gutangwa wiswe Dag Hammarskjà¶ld biturutse kuri Dag Hjalmar Agne Carl Hammarskjà¶ld wahoze ari Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa Loni witabye Imana azize impanuka y’indege mu 1961 ubwo yari agiye mu mishyikirano yo guhagarika intambara muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Abasirikare b’Abanyarwanda bari mu 117 bazahabwa umudari ni; Pvt Alex Katurebe wakoreraga muri Centrafrica, Corp Jean Saver Benimana na Sgt. Innocent Nsabimana bakoreraga muri Sudani y’Epfo nk’uko The New Times dukesha iyi nkuru ivuga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara Antonio Guterres yagize ati: “ Buri munsi, abashinzwe kubungabunga amahoro bafasha kuzana amahoro n’ituze muri sosiyete zacagaguwe n’intambara hirya no hino ku Isi. Ku Munsi Mpuzamahanga w’Ingabo zishinzwe Kubungabunga Amahoro za Loni, turaha icyubahiro abashinzwe kurinda amahoro basaga 3,500 batangiye ubuzima bwabo muri serivisi z’amahoro kuva mu 1948 ,”
Umunyamabanga Mukuru wa Loni yakomeje avuga ko kwitanga kwabo ari ko gutuma abashinzwe kubungabunga amahoro bakomeza kurinda abasivili bateza imbere uburenganzira bwa muntu n’iyubahirizwa ry’amategeko, bakura za mine mu nzira, batuma imishyikirano y’amahoro iba ndetse bakizeza ahazaza heza aho boherejwe gukorera. “Ubu kurusha ibindi bihe ni ngombwa ko dukomeza kwitangira amahoro hirya no hino ku Isi”
Jean-Pierre Lacroix, ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu biro by’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, yavuze ko ari ngombwa ko Umuryango Mpuzamahanga ukomeza kongerera ubushobozi abashinzwe kubungabunga amahoro kugirango barusheho gukora akazi kabo neza.
U Rwanda nicyo gihugu cya gatanu ku isi gifite ingabo n’abapolisi benshi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro by’Umuryango w’Abibumbye, aho rufite ingabo n’abapolisi basaga 6,100 muri Ccentrafrica, Haiti, Sudani na Sudani y’Epfo.
Uyu Munsi Mpuzamahanga wagenewe ingabo z’Umuryango w’Abibumbye washyizweho mu 2002, mu rwego rwo guha icyubahiro abashinzwe kubungabunga amahoro no kuzirikana abaguye muri ibi bikorwa baharanira amahoro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


