Perezida Kagame yagenewe ubutumwa na Ndayishimiye w’u Burundi

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere yakiriye mu biro bye Minisitiri w’u Burundi ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Gervais Abayeho wamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ntibyigeze bitangaza ibyari bikubiye mu butumwa Minisitiri Abayeho n’abari bamuherekeje bagejeje kuri Perezida Kagame.

Ubutumwa bwa Perezida Ndayishimiye cyakora bwaje bukurikira ubwo Perezida Kagame yamwoherereje muri Mata uyu mwaka.

Icyo gihe yabushyikirijwe n’intumwa zari ziyobowe na Prof Nshuti Manasseh wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ubutwererane bw’akarere.

Muri Werurwe Perezida Kagame na bwo yari yakiriye uwari Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco, na Siporo mu Burundi, Amb. Ezéchiel Nibigira wari woherejwe nk’intumwa ya Perezida w’iki gihugu.

Abakuru b’ibihugu byombi bakomeje kohererezanya ubutumwa, mu gihe ibihugu byombi bimaze igihe byemeranyije kuzahura umubano wari warajemo agatotsi ku butegetsi bwa Pierre Nkurunziza.

U Burundi bwashinjaga u Rwanda gushyigikira abarwanya Leta y’iki gihugu, mu gihe rwo rwavugaga ko abayobozi b’iki gihugu cy’igituranyi bakorana n’Umutwe wa FDLR wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuva Perezida Ndayishimiye yajya ku butegetsi, yagaragaje ubushake bwo kuzahura umubano n’u Rwanda, ndetse mu bihe bitandukanye Abakuru b’Ibihugu byombi bagiye bohererezanya intumwa mbere y’uko Perezida Kagame agenderera u Burundi muri Gashyantare.

Ni uruzinduko rwahuriranye n’inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yabereye i Bujumbura, ikaba yarigaga ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuri ubu cyakora ni ibibazo bitarabonerwa umuti kuko imirwano igikomeje gusakiranya Ingabo za Leta ya Congo n’umutwe wa M23.

Uyu mutwe ushinja by’umwihariko Ingabo z’u Burundi gufasha Congo Kinshasa muri iriya ntambara, ndetse mu mirwano yabaye ku cyumweru uvuga ko hari abasirikare babarirwa mu icumi b’iki gihugu wayifatiyemo.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Kagame yagenewe ubutumwa na Ndayishimiye w’u Burundi
    Ndayishimiye kubera urwango yanga abatutsi yohereje ingabo ze ngo zibatsembeho Masisi na Rutshuru none M23 irazigerereye. Urwango nta cto rmaze bavandimwe, murureke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *