Perezida Kagame yagenewe ubutumwa na Ndayishimiye w’u Burundi

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere yakiriye mu biro bye Minisitiri w’u Burundi ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Gervais Abayeho wamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ntibyigeze bitangaza ibyari bikubiye mu butumwa Minisitiri Abayeho n’abari bamuherekeje bagejeje kuri Perezida Kagame. Ubutumwa bwa Perezida Ndayishimiye cyakora bwaje […]

Niba wafataga aya mafunguro ugiye kuryama umenye ko hari ingaruka urikwikururira

Abahanga mu by’imirire batanga inama ko mu gihe ugiye kuryama mu masaha ya Nijoro hari amafunguro ukwiye kwirinda gufata kuko usanga bifite ingaruka zirimo no kubura ibitotsi. Ubushakashatsi bugaragaza ko umuntu wafashe amafunguro ya nijoro tugiye kugarukaho haba hari ibyago by’uko ashobora kurwara igifu n’igogorwa ntirikorwe neza. Amafunguro akubiyemo Isukari Si byiza ko mbere yo […]

Kagame na Blinken baganiriye ku mutekano ukomeje kuzamba muri RDC

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken byibanze ku kibazo cy’umutekano muke wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Abayobozi bombi baganiriye bifashishije Telefoni. Perezidansi y’u Rwanda ku rubuga rwayo rwa X yavuze ko “Perezida Kagame yagiranye ikiganiro bitanga umusaruro cyo […]

Brussels: Umutangabuhamya yavuze ko Twahirwa yafataga nka musaza we yamwimye amakuru y’abe bishwe

Urubanza rwa Twahirwa Séraphin na Basabose Pierre baburana ibyaha bya jenoside n’iby’intambara mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi rwakomeje kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2023 nyuma y’icyumweru abacamanza bamaze mu kiruhuko. Iburanisha ry’uyu munsi ryatangiranye n’ubuhamya bw’umutangabuhamya wo ku ruhande rw’abaregera indishyi, akaba umwe mu biciwe abo mu muryango tariki ya 7 Mata […]

Ubwongereza bwakuyeho igihano bwari bwarafatiye Bobi Wine

Umuhanzi akaba n’umunyapolitiki, Bobi Wine, yishimye cyane nyuma yuko Ubwongereza bumukuriyeho ibihano bimukumuri muri iki gihugu . Iri tegeko ryatangiye gushyirwaho mu 2014 hashingiwe ku magambo ari mu ndirimbo za Bobi Wine zibasiraga abatinganyi. Itsinda tsinda ry’abanyamategeko ba Bobi Wine n’abamushyigikiye mu Bwongereza bakoze ibishoboka byose kugira ngo iryo tegeko riveho. Robert Kyagulanyi,uzwi nka Bobi […]

Ku bufatanye bwa FARDC-MONUSCO, Major Willy Ngoma yaseye atanzitse

Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa M23, Major Willy Ngoma, yavuze amagambo akomeye ku bufatanye ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya demukarasi ya Congo ziteganya kugirana n’igisirikare cy’iki gihugu kizwi nka FARDC. Komanda w’ingabo za MONUSCO, Lieutenant General Otà¡vio Rodrigues De Miranda Filho, tariki ya 3 Ugushyingo 2023 yatangarije abanyamakuru bari i […]

Rwamagana: Umugore afunzwe akekwaho gutwikisha amazi y’amarike umukozi we wo mu rugo

Umugore wo mu murenge wa Muyumbu w’akarere ka Rwamagana ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukekaho gutwikisha amazi y’amarike umwana w’umukobwa wari usanzwe ari umukozi we wo mu rugo. Amakuru avuga ko ku wa 27 Ukwakira ari bwo uriya mwana w’imyaka 15 y’amavuko yatwitswe na nyirabuja, nyuma yo gutaha agatinda kumufungurira igipangu. Uyu mwana kuri […]

Gisagara: Hari umurenge wugarijwe n’ubukene butuma abaturage batabaza

Abaturage bo mu murenge wa Gishubi mu karere ka Gisagara, baratabaza nyuma y’uko bugarijwe n’ubukene biturutse ku bucye bw’ibikorwaremezo ndetse n’ibihingwa bimwe byugarijwe n’uburwayi. Bavuga ko ubusanzwe bajyaga batabarwa n’ibihingwa bajyaga bakuraho amafaranga none ngo byibasiwe n’uburwayi bityo bikaba byaragize uruhare mu bukene bubugarije. Aba baturage kandi basanga kuba ibikorwa remezo ari bicye bidindindiza iterambere […]

Ukraine: Bakomeje kwicwa umusubirizo mu gihe benshi bahugiye ku bya Israel na Hamas

Abakuru b’igisirikare cya Ukraine barimo kurushaho kotswa igitutu kijyanye n’igitero cya misile Uburusiya buherutse kugaba, byemezwa ko cyishe kikanakomeretsa abasirikare benshi ba Ukraine. Ibitangazamakuru byo muri Ukraine hamwe n’imbuga za internet zo mu Burusiya zitangaza amakuru ajyanye n’igisirikare, bivuga ko abasirikare ba Ukraine barenga 20 biciwe mu muhango wo gutanga ibihembo wabaye ku wa gatanu […]

U Rwanda rwasabwe gushaka uburyo rutabura imiti ya VIH/SIDA mu gihe inkunga yahagarara

Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS) mu Rwanda, Hind Hassan, yasabye iki gihugu gushaka uburyo rutazabura imiti y’agakoko gatera iyi ndwara mu gihe inkunga yazaba yahagaze. Hassan yasobanuriye The New Times ko impamvu u Rwanda rukwiye gutekereza kuri ubu buryo ari uko inkunga zitazahoraho. Ati: “Ni ubuvuzi bw’igihe kirekire kandi ntabwo twiteze ko […]

Museveni yanenze Amerika nyuma yo gukura Uganda muri AGOA

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yanenze Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo gufata icyemezo cyo kuvana igihugu cye mu bihugu biri muri gahunda ya AGOA. The African Growth and Opportunity Act (AGOA) ni gahunda y’ubucuruzi Amerika yatangije mu mwaka wa 2000, mu rwego rwo gufasha ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa […]

Perezida Samia Suluhu yashimagije Young Africans nyuma yo kwandagaza Simba SC

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yashimye ikipe ya Young Africans, nyuma yo kunyagira mukeba wayo Simba Sports Club kuri iki cyumweru. Aya makipe yombi ayoboye ruhago ya Tanzania yari yahuriye mu mukino wa shampiyona warangiye Young Africans inyagiye Simba ibitego 5-1. Umunota wa gatatu w’umukino wari uhagije ngo Yanga ifungure amazamu ibifashijwemo na Kennedy […]

Imirwano irasubiriye muri Kibumba nyuma y’agahenge k’iminsi mike

Imirwano hagati y’ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo, abafatanyabikorwa bazo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 yasubiriye muri gurupoma ya Kibumba, teritwari ya Nyiragongo, mu bilometero bike ugana mu mujyi wa Goma. Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2023 yatangaje ko ingabo za RDC, abacancuro, FDLR n’imitwe ya Wazalendo ari rwo […]

Abanyenganda barakariye umukozi wababwiye ko mu binyobwa benga harimo ibitera indwara

Abanyenganda zenga ibinyobwa barakajwe n’umukozi wa Minisiteri y’imari n’igenamigambi ushinzwe politiki y’imisoro, Ntegano Abel, wababwiye ko impamvu bacibwa imisoro ari uko hari bimwe mu byo bakora bitera indwara. Mu nama yahuje inzego zifite aho zihurira n’imisoro n’aba banyenganda kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2023, batakambye bavuga ko ikigero cya 30% cy’umusoro bacibwa kuri ibi binyobwa […]