Gisagara: Hari umurenge wugarijwe n’ubukene butuma abaturage batabaza

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu murenge wa Gishubi mu karere ka Gisagara, baratabaza nyuma y’uko bugarijwe n’ubukene biturutse ku bucye bw’ibikorwaremezo ndetse n’ibihingwa bimwe byugarijwe n’uburwayi.

Bavuga ko ubusanzwe bajyaga batabarwa n’ibihingwa bajyaga bakuraho amafaranga none ngo byibasiwe n’uburwayi bityo bikaba byaragize uruhare mu bukene bubugarije.

Aba baturage kandi basanga kuba ibikorwa remezo ari bicye bidindindiza iterambere ry’uyu murenge.Urugero rutangwa ni nko kuba abanyeshuri bakeneye kwiga imyuga bajya i Ndora ahafatwa nk’umujyi w’aka karere bikabasaba gukora urugendo rurerure.

Imibare y’ibyavuye mu ibarura rusange ku mibereho y’ingo n’imiturire umwaka ushize, yerekana ko umurenge wa Gishubi uri mu mirenge icyenda ituyemo abaturage bakennye cyane mu gihugu.Ku rundi ruhande abaturage batuye muri uyu murenge bavuga ko hari amahirwe yagiye ahabwa indi mirenge baturanye nka Give Directly bo batabonye bakifuza ko nabo batekerezwaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome ari nako uyu murenge uherereyemo, avuga ko hari gahunda zihariye zashyizweho zitezweho kuzamura ubukungu bw’abawutuye bityo bakarushaho kugira ubuzima bwiza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *