Urubanza rwa Twahirwa Séraphin na Basabose Pierre baburana ibyaha bya jenoside n’iby’intambara mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi rwakomeje kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2023 nyuma y’icyumweru abacamanza bamaze mu kiruhuko.
Iburanisha ry’uyu munsi ryatangiranye n’ubuhamya bw’umutangabuhamya wo ku ruhande rw’abaregera indishyi, akaba umwe mu biciwe abo mu muryango tariki ya 7 Mata 1994 ubwo jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga mu gihugu hose.
Uyu mutangabuhamya ni umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 64, akaba aba mu Bubiligi. Yasobanuye ko inkuru y’uko abe barimo nyina n’umwana wa mukuru bishwe n’Interahamwe n’abasirikare ba Ex-FAR yayimenyeshejwe n’umujandarume wamubwiye ati: “Ntimurahunga kandi umuryango wawe bamaze kuwica?“
Uyu mubyeyi yasobanuye ko ubwo abo mu muryango we bicwaga, musaza we yihishe mu gisenge cy’inzu, ubwo Interahamwe na Ex-FAR bari bamaze kugenda, aramanuka, ahungira mu baturanyi, nyuma yicwa n’abataramenyekana. Yahamije ko Twahirwa azi aho musaza we yiciwe, ati: “Séraphin we arabizi. Abikunze yatubwira aho yaguye kuko arahazi.”
Yabajijwe uwari uyoboye Interahamwe icyo gihe, asubiza Perezidante w’urukiko ko ari Twahirwa wafatwaga nk’umwana mu rugo iwabo. Ati: “Madamu Perezidante birababaje kuko yari nk’umwana mu rugo. Yari ameze nk’icyihebe ariko ntacyo yari antwaye.”
Uyu mutangabuhamya yasobanuriye urukiko ko mu mwaka w’2011 yahuriye na Twahirwa mu Bubiligi, uyu muburanyi uregwa ahita amubwira ko atazi abamwiciye ab’iwabo, ati: “Sinzi abishe ab’iwanyu”, na we amusubiza ati: “Icyo kiganiro tucyihorere.”
Yakomeje asobanura ko muri uko guhurira mu Bubiligi, we na Twahirwa bahanye nimero za telefone, agamije kugira ngo azamubwire abantu bishe abo mu muryango we. Ati: “Twahirwa yari nka musaza wanjye. Mubonye icyo gihe, sinigeze ntekereza iby’Interahamwe, ahubwo we yahise atangira kumbwira ko atazi abishe ab’iwacu. Mubwira ko atari cyo kiganiro.”
Yasobanuye ko ubwo yari yaramaze kubona nimero ya telefone ya Twahirwa, igihe cyose yamuhamagaye, amubaza abamwiciye umuryango, yamuhaga igisubizo kimwe kidahinduka kigira kiti “Sinzi abishe ab’iwanyu”. Ngo byageze aho ‘amuboloka’ kuko yabonaga nta makuru ari kumuha.
Me Karongozi Andre Martin wunganira abaregera indishyi yabajije uyu mutangabuhamya uko Twahirwa yahemukiye umuryango we kandi waramufataga nk’umwana wawo, asubiza ko atamenya uko byagenze. Ati: “Madamu Perezidante numva nabibaza Séraphin. Ukuntu umuntu ahinduka igisimba mu kanya gato, akica abo babanaga.”
Twahirwa yabajijwe niba azi uyu mutangabuhamya, yemera ko amuzi kandi ashimangira ko yari aziranye na nyina, ndetse ngo yari umukiriya we muri resitora yari afite. Ati: “Turaziranye rwose na Mama we turaziranye. Mu gihe cy’amashyaka menshi, umuntu yahoraga yikanga ko yakwicwa, yarogwa, ariko resitora nariragamo yari iya Mama we.”
Uyu mufungwa yakomeje asobanura ko ku munsi nyina w’uyu mutangabuhamya yapfiriyeho, ari nab wo nyina [wa Twahirwa] hamwe n’uwari Visi Perezida w’Interahamwe bapfiriyeho. Ati: “Sinari kumwica ngo nice na Mama wanjye.”
Uru rubanza rwatangiye tariki ya 9 Ukwakira 2023. Mu maburanisha yabaye, Twahirwa yahakanye uruhare ashinjwa rwo kwica no kwicisha Abatutsi i Karambo muri Gatenga, ndetse ntiyemera ko ari we wari Perezida w’Interahamwe, akavuga ko ahubwo iyi nshingano yari ifitwe n’uwitwaga Karambizi.



One Response
Brussels: Umutangabuhamya yavuze ko Twahirwa yafataga nka musaza we yamwimye amakuru y’abe bishwe
Miraho neza. Dukunda ibiganiro byanyu