Umugore wo mu murenge wa Muyumbu w’akarere ka Rwamagana ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukekaho gutwikisha amazi y’amarike umwana w’umukobwa wari usanzwe ari umukozi we wo mu rugo.
Amakuru avuga ko ku wa 27 Ukwakira ari bwo uriya mwana w’imyaka 15 y’amavuko yatwitswe na nyirabuja, nyuma yo gutaha agatinda kumufungurira igipangu.
Uyu mwana kuri ubu urembeye mu bitaro bya Masaka ngo agitwikishwa amazi ashyushye ntiyahise ajyanwa kwa muganga, ahubwo uwamukoreshaga yamufungiranye mu nzu y’icyumba yabagamo kandi adashoboye no kwitekera, bakamusigira umuceri adashoboye no guhaguruka kuko yatwitswe igice cyo guhera mu rukenyerero.
Umwe mu batuye hafi y’aho byabereye yabwiye Imvaho Nshya ati: “Umwana mu busanzwe yabaga mu nzu yo mu gikari ari na yo batekeragamo, gusa ikibabaje ni uko bamutwikishije amazi ntahite ajyanwa kwa muganga ngo avurwe. Yatindaga gukingura urugi bitewe no kuba inzu yabagamo yari iri kure. Mu busanzwe yajyaga kuryama bakamwaka urufunguzo rwo ku gipangu bakongera kurumusubiza mu gitondo abyutse.”
Uyu yavuze ko nyirabuja w’uriya mwana “yaramuhamagaye ngo aruzane asanga umwana yasinziriye… akomeza ku muhamagara ariko umukobwa ashigukira hejuru yumvise ijwi aramukingurira ariko umukoresha we aza amutonganya cyane bagera hamwe umukozi arara. Ku mbabura hari hakiriho amazi ahita ayamumenaho. Byari mu masaha ya saa tatu zijoro ariko ntiyamujyana kwa muganga.”
Umugabo w’urwo mugore nyuma yo gusanga umwana ataka cyane ngo yagiye kumugurira ibinini bigabanya ububabare mbere yo kumugarura mu rugo, bitewe no kuba yarasanze amafaranga ku ivuriro bamuciye ari menshi bituma abwira umugore we ko batamusubizayo ahubwo bamurekera mu nzu yabagamo.
Aho ngo ni na ho bajyaga bamusigira umuceri mubisi ngo awutekeremo kandi atarabashaga kubyikorera bitewe n’uko yahiye.
Ibi ngo byatumye umwana yishakamo akabaraga ajya ku muhanda avuza induru, atabarwa n’abaturage ari nabwo bahamagaye ubuyobozi bukamujyana kwa muganga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu, Muhamya Amani, avuga ko “Uwakoreshaga umwana (nyirabuja) yatawe muri yombi ubu ari gukurikiranwa n’ubugenzacyaha, kandi ni byo koko ari kuri Sitasiyo ya RIB ya Nzige.”
Yakomeje agira ati: “Umugore ntabyemera kuko avuga yari yajyanye n’umugabo we baza batinze, basanga umukobwa yashyuhije amazi noneho ngo arasinzira ayagwamo. Gusa umukobwa avuga ko ari nyirabuja wayamumennyeho.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muyumbu buvuga ko mu isesengura n’amakuru bwabajije mu baturanyi bwasanze nta kibazo mu busanzwe umwana watwitswe n’umukoresha we bari bafitanye, gusa ngo iperereza rirakomeje.



3 Responses
Rwamagana: Umugore afunzwe akekwaho gutwikisha amazi y’amarike umukozi we wo mu rugo
Bombi, umugabo n’umugore bakwiye gufungwa, ubwo ni ubunyamaswa
Rwamagana: Umugore afunzwe akekwaho gutwikisha amazi y’amarike umukozi we wo mu rugo
none se urumva babyemera ,gs kubona gihamya biragoye
Rwamagana: Umugore afunzwe akekwaho gutwikisha amazi y’amarike umukozi we wo mu rugo
Hanyumase aramutse ayaguyemo ntimwamujyana no kwamuganga?