Umutwe wa Islamic State wigambye igitero cy’iterabwoba cyagabwe i Manchester mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere rishyira kuwa kabiri.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Amaq gikorana n’uyu mutwe, ngo umuyoboke wa Islamic State niwe wagabye iki gitero cyahitanye abantu 22 kigakomeretsa abandi 59.
Igipolisi cyo mu bwongereza cyo kiravuga ko kigiye gukora iperereza kikareba niba uwagabye iki gitero hari aho ahuriye n’uyu mutwe w’iterabwoba. Hagati aho inzego z’ubutasi zikaba zivuga ko ukekwaho kugaba iki gitero yatawe muri yombi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abashigikiye umutwe wa Islamic State bahise batangira kugaragaza ko bishimiye iki gikorwa cy’iterabwoba bavuga ko ari intsinzi batsinze abakirisitu.
Muri video yashyizwe ahagaragara kuri internet, umuntu uba uvuga icyongereza agaragaza umujyi wa Manchester n’itariki igitero cyabereyeho.

Naho undi muyoboke wa Islamic State we avugamo ko iki gitero cyo mu mujyi wa Manchester ari ukwihorera ku bwongereza kubera kwivanga kwabwo mu bitero bya bombe byibasira ISIS muri Iraq na Syria.
Iki gitero cyagabwe nyuma y’igitaramo umuhanzi Ariana Grande yakoreraga muri uyu mujyi wa Manchester, igitaramo bivugwa ko cyari cyahuriyemo abantu ibihumbi biganjemo abana n’urubyiruko. Benshi muri aba bakaba bapfuye bagerageza gusohoka ahabereye igitaramo ubwo igisasu cyaturikaga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


