Nyamasheke: Ibitaro bya Bushenge byibutse abakozi babyo bishwe muri jenoside

Sangiza iyi nkuru

Hibukwa ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, ibitaro bya Bushenge biherereye mu karere ka Nyamasheke intara y’Iburengerazuba byibutse abari abakozi, abarwayi, abarwaza n’abaturanyi babyo n’ab’ibigo nderabuzima biyishamikiyeho bazize Jenoside.

Nyuma y’urugendo rwo kwibuka rwavuye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gashirabwoba aho bunamiye bagashyira indabo ku mva zibitse imibiri y’izi nzirakarengane kimwe n’izindi zaguye muri ako gace kose, abafashe ijambo bose bagaye abari abaganga n’abaforomo bijanditse muri Jenoside.

H4 1

Bavuga ko bazahora banengwa kuko batatiye indahiro yo gutanga ubuzima barahiye ahubwo babwambura abo bagombaga kubuha.

Mudacumura Jean ushinzwe ibarurishamibare muri ibi bitaro, avuga ko yahahungiye muri Jenoside yakorewe Abatutsi afite imyaka 10, gusa akabona ibyahakorerwaga, avuga ko ibi bitaro byaguyemo inzirakarengane nyinshi, bigakorwa abaforomo barebera nta n’umwe bitaho kugeza n’aho batitaye kuri mugenzi wabo bakoranaga, umwe muri bo akamukuramo serumu undi yari amushyizemo akagwa aho.

Agira ati “abantu bagwaga imbere yabo nta n’umwe bitaho, Nababajwe no kubona na mugenzi wabo witwaga Ntwarabakiga Canisius bamureka yatemaguwe bikabije avirirana, bakajya bamunyuraho, nyamara umwe muri bo yamujyana amushyizemo serumu, hakaza undi akayimukuramo avuga ngo serumu yabo si iyo gupfushwa ubusa ishyirwa mu nyenzi, Yayimukuyemo hashize akanya aranogoka.’’

H2 1

Yakomeje avuga ko abicwaga bose bajyanwaga mu cyobo cyo hafi aho cy’uwitwa Nyabyenda batazi icyo yari yaragicukuriye, bakabatamo baza gukurwamo bajywanwa mu rwibutso rwa Gashirabwoba Jenoside yararangiye.

Avuga ko umuganga n’umuforomo b’iki gihe bakwiye gutandukana n’abo mu bihe by’ingoma mbi zicaga abo zagakijije, bakarengera ubuzima bw’ababagana bose batavanguye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Dr Nkurunziza Vedaste umuyobozi w’ibi bitaro na we yagaye abo baforomo batarengeye abicwaga ndetse umwe akagira uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo avuga ko ubwo ari ubunyamaswa bukabije.

Ati’’ ntibatanze ubuzima kandi ari cyo barahiriye, batatiye igihango ntibita ku babaganaga mu bihe bikomeye ariko umuntu wese ukora mu by’ubuzima ubu turamusaba gutanga ubuzima koko, akitanga atizigama akarengera abari mu kaga k’uburwayi n’ibindi bibazo bituma babagana kuko Jenoside yo itazasubira ukundi muri iki gihugu.’’

H3 1

Yavuze ko bazakomeza kwita ku miryango y’abari abakozi b’ibi bitaro, bishwe muri Jenoside nk’uko babitangiye, bakazanafasha abarokotse bakoraga muri ibi bitaro batongeye kubikoramo, bakazajya bagira n’uruhare mu gusana inzu z’abarokotse batishoboye batuye muri uyu murenge.

Visi perezida wa Njyanama y’aka karere, Ndashimye Léonce yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bose, abasaba gushyigikira ingabo zayihagaritse n’uwari uziyoboye ari we na perezida ubu,Paul Kagame, kugira ngo amahoro n’ibyo u Rwanda rwagezeho bikomeze bisigasirwe.

Mu bo ibi bitaro byibuka nk’abari abakozi babyo nk’uko Ikinyamakuru Bwiza.com cyabitangarijwe n’umuyobozi wabyo w’agateganyo, Dr Nkurunziza Védaste, ni abari abakozi ba byo 7 n’abari ab’ibigo nderabuzima bya Mukoma, Gisakura na Kamonyi 9, bose hamwe bakaba 16.

Ibitaro bya Bushenge byubatswe mu 1953 ari ivuriro rito, biza gukura biba ibitaro, Jenoside irabishegesha kuko byasahuwe, nyuma yayo birongera birakora, umutingito wa 2008 ubisenya byose, umukuru w’igihugu Paul Kagame abubakira ibindi bigezweho byabaye iby’icyitegererezo muri 2014.

BUSHENGE

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com-Nyamasheke

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *