Nyuma y’aho mu gitondo cyo kuri uyu w kabiri, itariki 23 Gicurasi mu majyaruguru y’umujyi wa Aguelhoc mu gihugu cya mali hiciwe ingabo z’umuryango w’Abibumbye nyuma yo kugwa mu gico cy’abantu bitwaje ibirwanisho abagera kuri babiri bakahasiga ubuzima, umuyobozi w’izi ngabo, mahamat Saleh yamaganye iki gikorwa.
Itangazo ryahise rishyirwa ahagaragara n’akanama k’amahoro n’umutekano ka Loni, rikaba rivuga ko abagize aka kanama bamaganye bikomeye iki gitero cyiswe icy’iterabwoba ku ngabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Mali cyaguyemo abasirikare babiri bakomoka muri Tchad ndetse undi agakomereka. Iki gitero kikaba cyigambwe n’umutwe wa Jama’at Nusrat al-Islam wal-Muslimin.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Radio RFI ivuga ko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari zirimo gucunga umutekano ku maguru mu birometero nka 5 mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’umujyi wa Aguelhoc, zigwa mu mutego zari zatezwe nka saa 6:30 za mugitondo mu kuraswa hapfamo babiri undi arakomereka.
Amakuru aravuga ko abantu batandatu batawe muri yombi bakekwaho uruhare muri iki gikorwa, gusa abayobozi b’ibanze bo muri iki gice bakaba bavuga ko bamwe muri bo bashobora kuba bagize uruhare muri ubu bwicanyi, ariko bagaragaza n’impungenge z’abandi bafashwe bavuga ko bazi neza.
Abagize akanama k’amahoro n’umutekano ka Loni bakaba bashimangira ko ari ngombwa ko Minusma ihabwa ubushobozi bwo kuzuza inshingano zayo kandi hagatezwa imbere umutekano w’ingabo zayo nk’uko biteganywa n’umwanzuro nomero 2295 wo mu 2016.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


