Ikibazo cy’abanyeshuri ku mpungenge zo gutora cyahagurukiwe

Sangiza iyi nkuru

Abanyeshuri bo mu ntara y’Amajyaruguru bafite ikibazo ku bijyanye n’amatora ya perezida wa repubulika, bagiye kwegerwa mu buryo bwihariye, bakangurirwe kuzitabira amatora ya Perezida wa repubulika.

Igice kinini cy’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, amakuru na kaminuza bari mu cyiciro cy’urubyiruko ruvugwaho kutitabira amatora uko rusabwa nyamara ari cyo gice kinini kigize abazitabira aya matora kuku rugize 60% by’abari kuri lisiti yitora.

Urubyiruko rw’abanyeshuri rwaganiriye n’itsinda ry’abanyamakuru ryamaze iminsi risura abatuye mu karere ka Gakenke bareba aho imyiteguro y’amatora igeze, ruvuga ko rutari rwaganirizwa ku bijyanye n’ayo matora, n’aho bazatorera.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Hafashimana Olivier wiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Muramba, ishuri riherereye mu murenge wa Cyabingo yemeza ko bagifite urujijo.

Ati“Nari nzi ko nzamenya aho nzatorera muri iyi minsi, mu matora y referendum sinatoye. Ni ubwa mbere naba ntoye. Mumbwire uko nabigenza. Ku ishuri ntabwo barabituganirizaho.”

uwitwa Hakorimana Geraldine wiga mu murenge wa Gashenyi avuga ko, bamwibye indangamuntu akaba atazi niba azatora. “Ikibazo mfite nkomoka mu karere ka Musanze kandi ndashaka kuzatorera mu ka Gakenke.”

Ku bijyanye n’aho azatorera , Mukeshimana avuga ko atazi aho abakorerabushake ba komisiyo y’igihugu y’amatora bakorera ku buryo akeneye umufasha kumenya uko yabigenza.

Abanyeshuri bazasangwa mu bigo byabo

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda yavuze ko iyi komisiyo izazenguruka mu bigo byose mu Rwanda, ireba niba abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, amakuru na kaminuza bari kuri lisiti y’itora, banafite aho bazatorera, ku buryo buri wese azaba agaragara.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude yavuze ko abadafite ibyangombwa birimo indangamuntu bagiye gufashwa kubibona ku buryo mu gihe cya vuba bazaba babibonye ku bufatanye bw’ Intara y’amajyaruguru n’Umushinga w’indangamuntu(NIDA).

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *