Nyamagabe: Yakatiwe igifungo azira gufata ku ngufu ufite ubumuga

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe mu cyumweru gishize rwahanishije igifungo cy’imyaka cumi n’umwe n’amezi atatu umugabo witwa Nshimiyimana Jean Claude wari ukurikiranyweho n’Ubushinjacyaha icyaha cyo gusambanya umukobwa ubana n’ubumuga bwo kutumva.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyarucyamo, Akagari ka Kiyumba, Umurenge wa Cyanika kuwa 23 Mata mu gihe cya saa moya z’umugoroba zishyira saa mbiri, ubwo umugabo witwa NSHIMIYIMANA Jean Claude yasambanyaga ku gahato umukobwa w’imyaka makumyabiri n’umwe y’amavuko ubana n’ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Mbere y’uko amusambanya nk’uko amakuru dukesha Ubushinjacyaha akomeza avuga, NSHIMIYIMANA yabanje kumujyana mu kabari amugurira inzoga aranywa arasinda nawe ubwe akaba abyemera aho avuga ko nyuma yo kumuha izo nzoga yamujyanye iwe akamusambanya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ibyo byaha biteganywa kandi bigahanishwa ingingo y’ 197 al 2 y’itegeko Ngenga N°01/2012/OL/ ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ibyaha. Igira iti ‘’ Iyo gufata ku ngufu byakozwe ku muntu ugeze mu zabukuru cyangwa ufite ubumuga cyangwa n’umurwayi igihano kiba igifungo kuva ku minsi mirongo irindwi kugeza ku myaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).
 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *