Mu 2011 ataranamenya ko ashobora kuzagirwa umwami, Emmanuel Bushayija kuri ubu bamwe bita Umwami Yuhi VI, bivugwa akoresha izina rya Emmanuel Ruzindana, yigeze gukora amakosa mu izina ry’ubwami ariko nyuma aza gusanga yarakosheje abisabira imbabazi mu ibaruwa yanditse kuwa 02 Ukwakira 2011 yandikira Kigeli V Ndahindurwa benshi bafata nk’umwami wa nyuma w’u Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Dore ibyari bikubiye muri iyo baruwa
Kuri nyiricyubahiro King Kigeli V, Umwami w’uRwanda.
Nkurikije inama nagiriwe n’umuryango wanjye ndetse n’umutima nama wanjye, byatumye nfata urugendo tariki ya 01 Ukwakira mu 2011, nzakubareba kugirango mbasabe imbabazi z’ibyo nakoze kandi ntabifitiye uburenganzira cyangwa uruhushya rwanyu.
Ndasaba imbabazi kandi umuryango wanjye kubera ibyo nakoze niyita igikomangoma ntabyemerewe n’umuco Nyarwanda n’amategeko agenga ubwami bw’uRwanda.
Ibyo bigaragara muli site http://www.royal-court.org/ nihaye gushyiraho kandi niyemeje guhita nyikuraho nkimara gusinya iyi baruwa. Ndangije nsezeranya Umwami w’uRwanda n’Abanyarwanda ko ntazongera kujya mu bikorwa bigayitse nkibi.
Bikorewe i Washington, tariki ya 2 z’ukwacumi 2011.
Emmanuel Ruzindana.


